skol
fortebet

Supersexy yatangaje imyaka afite bamwe mu basore bagwa mu kantu

Yanditswe: Friday 31, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Supersexy yatangaje ko afite imyaka 38y’amavuko.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Supersexy yagiranye n’abafana be kuri instagram yabasabye ko bamubaza buri kibazo cyose bashaka kumenya ku buzima bwe aho bamwe bamubajije ibyo akunda kurya ,bimwe mu biryo akunda kurya gusa bamwe batunguwe no kumva imyaka afite .

Umwe mu bamukurikira wagize atya akatura akamubaza ati “Supersexy ufite imyaka ingahe? Ntakuzuyaza uyu mukobwa yahise amusubiza ko afite imyaka 38y’amavuko mu gihe bamwe bacyeka ko yaba akiri umukobwa w’inkumi.

Supersexy wamamaye cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga ni umwe mu bakobwa bakundwa cyane kubera amafoto agaragaza imiterere ye asakaza hanze ndetse n’amashusho ashyira hanze abyinisha umuyimba we , ibi akaba ari bimwe mu byatumye amenyekana cyane .

Twakwibutsa ko Nana Weber cyangwa Supersexy ari umunyarwandakazi kuri ubu wibera mu gihugu cya Uganda aho yashatswe n’umugabo w’umuzungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa