skol
fortebet

Supersexy yatutswe arandagazwa aryozwa kwifotoza agaragaza ikariso n’isutiye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Supersexy abinyujije kuri instagram yashyize hanze amafoto agaragaza yiyambitse umwambaro ugaragaza ikariso ndetse n’isutiye bitera benshi kumwibazaho.

Sponsored Ad

Hyacinthe Weber uzwi nka Nana Supersexy ku mbuga nkoranyambaga ni umunyarwandakazi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ari naho akorerayo ibikorwa bitandukanye birimo kumulika imideli ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Nyakanga 2018 .yashyize hanze amafoto atandukanye agaragaza yambaye umwambaro ugaragaza ikariso yirabura ndetse n’isutiya yambariyemo imbere .

Bamwe mu babonye aya mafoto kuri instagram bamubwiye amagambo amushimagiza ko ari mwiza nyuma umwe mubamukurikira witwa Obed niko kumucyaha amubwira ko ibyo akora bitamwubahisha ndetse no aba asebya ababyeyi bamubyaye.

Undi yibajije niba imyambaro yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ari nako yari yasohotse yambaye mu kabari aho ubusanzwe uyu mugore afite igitaramo kizwi nka Girls In City kibera mu kabyiniro kamwe ko muri Uganda.

Twakwibutsa ko Supersexy ari umwe mu bagore bamaze kwamamara kubera gukoresha urubuga rwa instagram bitewwe n’amafoto ashyiraho yambaye imwenda ireshya ishotora abagabo nkuko bamwe bakunze kubivuga ,Gusa Supersexy ubwo aherutse mu Rwanda yabajijwe kubijyanye n’uko ashinjwa kwangiza umuco nyarwanda asubiza ko ntacyo awicaho kuko atiyambika ubusa abajijwe icyo umugabo avuga ku mafoto ndetse n’amashusho ashyira hanze yasubije ko umugabo we ari umufana we wa mbere umushyigikira mu bikorwa bye byose ko ahubwo abikunda.
REBA AMAFOTO:

Ibitekerezo

  • Ibi Akora byose hari isaha azabyicuza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa