skol
fortebet

Tanasha bivugwa ko atwite inda ya Diamond yahakanye ibyo kuba ngo ariwe washyize hanze amashusho ya Zari ari gukora igikorwa cy’urukozasoni

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Tanasha Donna, umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yahakanye kugira uruhare mu ishyirwa ku ka rubanda ry’amashusho agaragaza Zari Hassan wahoze akundana n’umukunzi we akora igikorwa cy’urukozasoni.

Sponsored Ad

Ni nyuma yo gushyirwa mu majwi ashinjwa kwiba Account ya Instagram y’uwitwa Mambi Kimambi yashyizweho ariya mashusho ya Zari nyuma akaza gusibwa.

Mange uyu ni Umunyamunyamideli ukomeye mu gihugu cya Tanzania, akaba na we adacana uwaka na Zari. Ni kenshi Mange yakunze kugaragaza ko Zari ari umukecuru ubeshya imyaka ye.

Agerageza kwisobanura ku byamuvuzweho, Tanasha Donna kuri ubu bivugwa ko atwite yavuze ko ibyo ashinjwa gukorera Zari nta shingiro bifite.

Tanasha usanzwe ari umunyamakuru yagize ati” Nanone amahomvu y’uko nibye account y’abandi yongeye kwaduka? Abantu barakabya ndakurahiye. Sinshobora no guhindura umwirondoro wanjye none ngo nibye account yose. Umwuka mubi bari gutekereza mu mitwe yabo nta shingiro ufite. Ita ku muryango wawe.”

Tanasha yatangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe Zari na Diamond bafitanye abana babiri bateranye amagambo, nyuma y’uko Diamond ashyize hanze amwe mu mabanga ye n’uriya mugore ukomoka muri Uganda.

Diamond yashyize ku karubanda Zari amushinja kumuca inyuma we na Peter Okoye wahoze muri P-Square, gusa nyamugore na Peter bahakana ibi birego bavuga ko ari amahomvu adafite ishingiro.

Ibitekerezo

  • Uyu nawe Diamond azamuta nta kabuza.Gusa ubuzima bw’aba Stars burababaje.Usanga bashyira imbere ubusambanyi,kandi bazi neza ko Imana ibitubuza.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Nubwo Aline avuga ngo "aririmbira Imana",ntabwo imwumva kubera ko Bible ivuga ko Imana yanga abantu biyemera (arrogant).Byisomere muli Imigani 8:13.Ahubwo igakunda abantu "bicisha bugufi" nkuko Yakobo 4:6 havuga.Nubwo benshi bavuga ngo "bahimbaza Imana",ntabwo ibumva kubera ko bakora ibyo itubuza.Cyanecyane aba Stars benshi byitwa ko baririmbira Imana,nyamara bakajya mu busambanyi.Niyo mpamvu muli Matayo 15:8 havuga ngo "banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange".Ikindi gituma Imana itabemera,nuko mu byukuri baba bishakira amafaranga mu bitaramo bakora.Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yasize adusabye "gukorera Imana ku buntu",nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Umukristu nyakuri bivuga "umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa