skol
fortebet

Temberana na RDF mu burinzi ubone ukuri nyako k’umutekano w’i Bangui ahaguye umusirikare 1 w’umunyarwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Centrafrique hamaze igihe havugwa amakuru atandukanye kubijyanye n’umutekano waho. Mu ngabo z’abanyarwanda ziri kubungabungayo amahoro , umwe niwe wahasize ubuzima kandi ntanuraburirwa irengero. Ubu umutuzo ni wose mu mujyi wa Bangui kuko aho umwanzi yari guturuka hose ubu harinzwe n’ingabo za RDF.

Sponsored Ad

Ubucuruzi buri gukorwa , amamodoka ari kugenda , ndetse no mumasaha ya nijoro usanga abantu bari mubuzima busanzwe haba ababa bagitetse cyangwa se abasangira agatama nta nkomyi ndetse ntacyo bikanga , nkuko tubikesha umunyamakuru wa Igihe wabashije kugira amahirwe yo kugendana n’abasirikare mugihe cyabo cy’uburinzi , ibintu bitakunze kubaho.

Abanye Centrafrique ngo n’abantu barwaye indwa y’ibihuha kuburyo , ushobora kwandika nko kumbugankoranyambaga ngo iwabo byakaze , ukabona bamwe batangiye kuzinga uturago bahunga, nk’ukuntu bamaze iminsi bamwe baziko ngo Perezida wabo yarahunze maze abarenga 400 akaba aribo basubizwa mungo zabo n’ingabo z’u Rwanda mu gicuku.

Major Mpfizi Tharcisse yavuzeko ingabo z’u Rwanda ziri maso mu guhangana nushaka kwangiza umutekano kandi ko na Bangui itekanye.Ngo uretse umusirikare umwe waguye mu gitero cyo kuwa 13 Mutarama 2021 abandi bose ntakibazo bafite.

Ati “Hari amakuru ya General witwa Ali Darasa byavugwaga ko ari we ushobora kuba afite ibikoresho yakwifashisha ajya mu Mujyi wa Bangui. Aha hari ikiraro n’umugezi, udashobora kwambuka mu gihe tuwurinze ngo utere Umujyi wa Bangui.”

“Umujyi wa Bangui ufite ibirindiro bigera kuri bitatu, ntushobora kubijyamo utwaye ibikoresho ushobora gutwara ukoresheje imodoka. Ntibishoboka, ayo makuru rero yo kuvuga ngo Bangui yarafashwe ni ibihuha.”

REBA HASI AMAFOTO ATANDUKANYE YA RDF MURI CENTRAFRICA:










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa