skol
fortebet

The Ben yageze i Kigali kwifatanya n’abanyarwanda mu gusoza icyumweru cy’icyunamo

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

The ben yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu kwifatanya n’Abanyarwanda gusoza icyumweru cy’ icyunamo kigomba kubera i Rebero.

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu gihugu ndetse no hanze yacyo aho mu cyumweru gishize yatangaje ko ari mu gihugu cya abaturanyi cya Uganda mu bikorwa by’akazi gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yafashe rutema ikirere yerekeza mu Rwanda mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe icyunamo .

Akigera i Kanombe ku kibuga cy’indege yatangaje ko aje mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo .

Yagize ati “ Nje i Kigali mu gikorwa cyo kwibuka no gusoza icyunamo ,narimaze iminsi hanze gusa uyu munsi nifuje ko nasoza icyunamo ndi mu Rwanda niyo mpamvu nifuje kuba ndi hano uyu munsi “

Byari biteganyijwe ko The Ben agera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane gusa ngo nibyamukundiye kuko yarafite inama na kampanyi bityo ntibimworohere guhita aza, gusa avuga ko yishimiye kuba ahageze.

The Ben yasoze avuga ko kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Mata 2018 aribwo araza gusubira hanze mu bikorwa bijyanye n’akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa