skol
fortebet

The Ben yakuruye umwuka mubi hagati y’abahanzikazi 2 bo muri Uganda

Yanditswe: Sunday 31, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, bivugwa ko yakuruye umwuka mubi hagati y’umuhanzikazi Fille Mutoni ufite inkomoko mu Rwanda ariko wibera muri Uganda, n’umuhanzikazi Rema Namakula, bapfa indirimbo bakoranye.

Sponsored Ad

Amakimbirane hagati ya Fille na Rema araturuka ku ndirimbo The Ben yafatanyije na Rema yitwa ” This is love” kuri ubu ikunzwe. Fille avuga ko uyu mushinga Rema yawumwibye.

Amakuru ivuga ko The Ben yari yabanje gukorana iyi ndirimbo na Fille mu buryo bw’amajwi, ariko nyuma abivamo, ayikorana na Rema Namakula nkuko Ugblizz yabitangaje.

Ni nyuma y’amakuru yageze kuri The Ben ko gukorana iyi ndirimbo na Rema Namakula byari gutuma ica ibintu muri Uganda no mu karere.

Kuri ubu nk’uko aya makuru abivuga, Fille Mutoni n’umugabo we, MC Kats baravumira ku gahera Rema ku bwo kubatwara uwo mushinga w’indirimbo.

Iki kinyamakuru ariko nticyavuganye na The Ben ngo agire icyo agitangariza ku bivugwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa