Tiwa Savage umuhanzikazi w’umunya-Nigeria uri mubakunzwe cyane muri Afurika yavuzeko ageze kure umushinga wa Album ye, izaba igaragaza cyane ubwiza n’amarangamutima by’umugore w’umunyafurika ndetse hakazaba higanjemo amashusho yambaye ubusa.
Tiwa w’imyaka 40 y’amavuko yatangajeko iyi album izaba ari umwihariko ugereranyije nizindi yagiye akora kuko izaba ari umwihariko wa Afurika ndetse ikazagaragaramo abanyafurika gusa.
Uyu muhanzi wo muri Nijeriya akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Tiwa Savage yavuze ko mu ndirimbo agiye kujya asohora zizagaragara kuri iyi album higanjemo amashusho azereka abakunzi be yambaye ubusa.
Iyi album yise “Celia” yatangiye kuyamamaza ndetse yizeye ko izakundwa cyane kuko irimo ibyo abakunzi be bashaka.
Tiwa yavuze ko iyi alubumu ikubiyemo uruvange rwose rw’amarangamutima umugore wo muri Afurika anyuramo.
Ati: “Abantu uko baremye biratangaje. Iyi alubumu ni uruvange rwose rw’amarangamutima umugore wo muri Afurika anyuramo: urukundo, kwifuza, kuba umutware, kuba mwiza, kuba umunyantege nke.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *