skol
fortebet

Tom Close yagize ibyo yibutsa Bruce Melodie wishongoye kuri The Ben na Meddy

Yanditswe: Saturday 13, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Hashize iminsi humvikanye amajwi ya Bruce Melodie avuga ko abantu badakwiye kumugereranya na The Ben ndetse na Meddy kuberako abo bose nta numwe uri ku rwego rwe.

Sponsored Ad

Bruce Melodie yavuze ko ntaho ahuriye nabo kuko ari abanebwe ahanini yagendeye ku mubare w’indirimbo ashyira hanze mu mwaka umwe maze azigereranya n’izo Meddy na The Ben bashyira hanze.

Ku munsi wo kuwa kane ubwo Tom Close yari mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show, uyu mugabo yageneye ubutumwa Bruce Melodie aho yamubwiye ko bitari bikwiye ko yishongora ku bahanzi bagenzi be ahubwo ko bagakwiye gufashanya buri wese akazamura undi.

Tom Close yageneye ubutumwa Bruce Melodie bugira buti: « Nubwo uririmba neza, uri arrogant, uriyumva! Aho kugirango utakaze umwanya uvuga aho urutira abo bahanzi bandi urimo kuvuga, wagakoresheje imbaraga ahubwo kugirango ubageze aho bataragera nawe bakugeze aho utaragera ».

Dr. Muyumbo Thomas benshi bazi nka Tom Close, umwe mubamaze igihe kinini muri uyu muziki kandi uzi byinshi bijyanye nawo, yibukije kandi Melody ko hari akazi kenshi agifite gukora kugirango abe yagera aho yigereranya naba bahanzi.

Ati"Melody ndamukunda, ni umuhanga kandi nindirimbo ze ndazikunda, ariko buriya ntamuntu umwe wagira uruganda, kugirango abantu bamenye ko urenze ni uko bakugereranya nabandi bakamenya koko kurenze"

Yakomeje agira ati"Agaciro rero burya ntago kabarirwa mumubare w’ibihangano wakoze, ushobora gukora ibihangano ijana nyamara uwakoze bibiri gusa akakurusha agaciro. ka nguhe urugero, uno munsi Meddy afite indirimbo imaze kurebwa [kuri YouTube] na Miliyoni 46,nyamara Melody ufashe indirimbo ze zose ukaziteranya zitakuzura Miliyoni 36"

yakomeje amugira inama ko aho gukomeza gutakaza imbaraga mukureba urenze undi, ahubwo yakagombye gufata akaboko bagenzi be akabageza aho yageze batageze kandi nabo bamugeza aho bageze we atageze.

Si Tom Close gusa wagize icyo avuga kuri uyu muhanzi kuko na BadRama usanzwe areberera inyungu Umuhanzikazi Marina na Queencha yavuze ko ibyo Melody yatangaje ari ukuri ko nawe umuhaye igihembo ngo agihe Umuhanzi wa mbere mu Rwanda yagishyikiriza Bruce Melody.

Ati" Umva nkubwire mu Rwanda sinzi ikibazo gihari, niba ari ugutinya kuvuga ukuri, niba ari ukwanga kubivuga babishaka gusa nange reka ngire icyo mbivugaho, turetse kubeshyanya ninde muhanzi ubu uyoboye mu Rwanda, Melody arakora hit za buri kanya,niyo mpamvu nabategura ibihembo bategura ibihembo bitandukanye. Meddy na Ben ni aba nyabigwi kandi turabubaha, rero ari igihembo cyumunyabigwi nakibaha, ariko ari igihembo cy’umuhanzi ukunzwe wambere mu rwanda nagiha Melody"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa