skol
fortebet

Rubavu: Umugabo yatangaje ko amaze kurya imbwa 32

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gace kitwa Ubugoyi (Rubavu) abahatuye bavuga ko bamaze igihe barya inyama ry’itungo ririnda urugo, kandi ngo nyuma yo kuzirya bemeza ko inyama zaryo zifite ibanga. Dr Bitwayiki inzobere mu biribwa avuga ko abantu badakwiye kwigana abandi barya ibi n’ibi bitewe n’umuco wabo.

Sponsored Ad

Abasore batatu bataranageza ku myaka 18 bafatiwe mu Murenge wa Mayange kuwa Kane tariki 22 Werurwe bafite inyama z’injangwe babaze hamwe n’injangwe zari zikiri nzima.

Izi Nyama ngo bajya kuzigurisha, abaziguze bakaba baziko ari inkwavu zibaze. Si injangwe gusa ngo kuko n’imbwa baciye urwaho barayihitana bakayibaga.

Nyuma y’ijwi ryakinwe kuri Radio10 yumvikana mu Rwanda, aho umugabo w’I Rubavu yemera ko agace atuyemo barya imbwa, Umuseke waje kubona amajwi y’ikiganiro yagiranye n’Umunyamakuru ukorera Iburengerazuba witwa Mukwaya.

Uyu mugabo witwa Turinimana Innocent avuga ko imbwa I Bugoyi bazirya na we akaba yarayiriyeho.

Ati “Si ukubeshya ino imbwa turazirya, nanjye ukubwira narayiriye kandi kuva natangira kuyirya nasanze ari yo nyama ya mbere mu zindi, igira ubwumba (uburyohe) busumba izindi nyama.”

Turinimana avuga ko ubumara imbwa zigira buba mu bwonko, ngo iyo bagiye kuyirya birinda gukora ku gahanga kayo.

Mu bice barya ngo ni inyama z’umubiri, umutima n’imyijima. Gusa izi nyama zo mu nda ngo iyo basanze imyijima yirabura cyangwa ku mutima hariho uduheri ntibaba bakiziriye, iyo mbwa ngo iba irwaye barayitaba.

Uyu muturage uvuga ibigwi inyama ya nyakabwana, avuga ko iwabo bajya mu biciro n’abaciririye imbwa bakumvikana bakabaha amafaranga bitewe n’uko bashimye igihagararo cy’iryo tungo.

Turinimana avuga ko abumva batarya ku kaboga ka nyakabwana bafite ukwibeshya muri bon go barahenzwe, ngo inyama y’imbwa ni nziza cyane ndetse ngo aho bigeze kuyibona muri kariya gace ntibyoroshye.

Ati “Imbwa ni izanjye, n’ugafite ajye ambwira amazina nayavuze, mu mibereho yanjye maze kurya imbwa 32, ndazibara. Ba bandi binefaguza bajye bazindekera ikibazo ni uko bazazishaka batakizibona zimaze no guhenda.”

Uyu mugabo avuga ko yakunze gutembera muri Congo Kinshasa ngo bajya kurya brochette, inyama babahaye icyanga cyazo kikabasigara mu kanwa. Ngo nibwo yaje kumenya ko bagaburirwa inyama zidasanzwe na we atangira gutinyuka kuzirya.

Uyu mugabo ngo ageze ku rwego rwo kurya ibikoko bita ibinyamushongo (hari ababyita ibifwera), kuko ngo yabonye uko babitegura aho yagendaga muri Congo.

Bwa mbere ngo arya ku nyama y’injangwe yumva afite amatsiko yo kuzasogongera ku nyama yayo akumva uko inurira. Ngo yaje kugira amahirwe umukecuru baturanye amusaba kumwirukanira inturo yabwaguriye mu nzu ye, niko kuyifata arayica nyuma arayibaga arayirya.

Ati “Iyi nturo yariweho n’abantu benshi, inyama zo ku buguru bwayo bw’inyuma waraburebaga ukagirango ibyukira muri tize mu kibuga (ikora siporo), yari ifite iminopfu igerekeranye.”

Avuga ko abariye kuri izi nyama yababeshye ko ari urukwavu, ariko ngo bahavuye bahize imihigo yo gushakisha aho yaguriye izo nyama.

Impuguke mu by’imirire muri Kaminuza Dr Bitwayiki Clement ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha imiterere y’ibiribwa yatangarije Umuseke ko ubusanzwe ibyerekeye kurya inyamaswa cyangwa igihingwa runaka akenshi bishingira ku mico runaka y’abantu.

Ku rundi ruhande ariko ngo si byiza ko abantu bigana abandi kurya inyamaswa runaka cyangwa ikimera runaka kuko hari ubwo abo babirya baba bafite ubumenyi bwihariye butuma batarya igice runaka cy’iyo nyamaswa cyangwa ikimera kuko baba bazi ingaruka byabateza.

Ku byerekeye kurya imbwa cyangwa injangwe, Dr Bitwayiki avuga ko nubwo nta bushakashatsi yabikozeho ngo abe yabushingiraho ariko ngo hari ibyo ajya yumva bavuga ko mbere yo kuyirya babanza kuyimanika icuritse.

Ibi ngo bishoboka kuba bikorwa mu rwego rwo gutuma ubumara buri mu mubiri wayo bwirundira hamwe bityo igice bwavuyemo kikaba ari cyo kiribwa.

Ibitekerezo

  • izobwa kumuvuga kobaziriy cane harumuntu arapfa

    Nta munyarwanda wo kurya imbwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa