skol
fortebet

U Rwanda rukomeje gukaza umurego rufata ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus hifashishijwe ubundi buryo bwa Camera

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

U Rwanda rukomeje gukaza umurego rufata ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira Isi, aho kuri ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe hari kwifashishwa camera mu gutahura uketsweho iki cyorezo.

Sponsored Ad

Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali abagenzi bahanyura binjira mu Rwanda bakirwa n’abaganga bambaye mu buryo bubarinda kuba hagira ubanduza, hanyuma bagahita babaza buri wese aho aturutse.

Nyuma yo kwandika igihugu buri wese aturutsemo, amakuru ahita ajya muri mudasobwa, umugenzi akerekwa umuti akaraba wo kumurinda ko yakwandura cyangwa akanduza Coronavirus.

Uko binjira kandi ni ko camera ebyiri; imwe iburyo indi ibumoso zibafata igipimo cy’umuriro byagaragara ko hari ufite umuriro mwinshi abaforomo bakamushyira ku ruhande kugira ngo asuzumwe birenze.

Umuyobozi ushinzwe ishami rigenzura rikanarwanya indwara z’ibyorezo mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Jose Nyamusore, avuga ko izi camera zoroheje akazi kajyanye no gupima umuriro, kimwe mu bimenyetso biranga ibyorezo birimo na Coronavirus.

Ati “Camera iyo winjiye zifite ikoranabuhanga ryazo ‘sensor’, ziragufata zikamenya umuriro ufite zigahita zandika hariya kuri televiziyo, ukamenya ko kanaka yinjiye afite umuriro ungana gutya.”

Akomeza agira ati “Ufite umuriro dukeka uri hejuru ya 38, uwonguwo avamo, dufite ukuntu bagukuramo bakagushyira ku ruhande hariya hari icyumba, bakakubarizamo ibibazo cyangwa uje bagasanga ufite uwo muriro cyangwa bimwe muri bya bimenyetso bya Coronavirus, ufite n’urugendo wagiriye mu gihugu kirangwamo Coronavirus, bagushyira ku ruhande bakavuga ko ari umuntu twaketse ariko gukeka no kurwara biratandukanye cyane.”

Dr Nyamusore avuga ko uwo waketswe atwarwa kwa muganga agafatwa ikizamini agategereza ikizamini, aho ntawurayigaragaraho mu bapimwe bose.

Abagenzi bishimira iyi gahunda bakavuga ko ari uburyo bwiza bwo kugenzura ibimenyetso bya Coronavirus, bakavuga ko uyu muco wiganywe ku isi yose hagabanywa ikigero cy’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Kugeza ubungubu nta muntu twari twabona ufite Coronavirus mu Rwanda.

Si ubwa mbere mu Rwanda hakoreshwa ubu buryo bwa Camera mu kwirinda ibyorezo kuko zanifashishijwe mu 2014 ubwo rwatangiraga gukumira ko Ebola yinjira mu gihugu.

Hirya no hino mu gihugu kandi ahahurira abantu benshi, hamwe na hamwe hamaze gushyirwa ibikoresho bitandukanye birimo amazi meza n’isabune byifashishwa mu gukaraba intoki.

U Rwanda kandi rwamaze guteganya ahantu hane hashyirwa uwaketsweho iyo virusi kugira ngo yitabweho kandi ahamare igihe cyateganyijwe.

Ahamaze gutegurwa ni ku bitaro bikuru bya Kanombe hateganyijwe ibyumba 25 bishobora kwifashishwa, ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyumba 120 n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyateganyije ibyumba 50 ndetse imirimo yo kubitegura irakomeje.

Ibindi bitaro byo mu gihugu bigera kuri 80 byose byagiye biteganya ibyumba bibiri. Mu gutegura abakwita ku murwayi igihe yagaragara, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imaze guhugura abaganga 430.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa