Udushya twaranze igitaramo cya Rick Ross harimo Umusore wari wambaye ubwanwa bw’ ihene [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 01, May 2018
Udushya twaranze igitaramo cya Rick Ross muri Kenya Umufana wa Rick Ross muri Kenya yitabiriye igitaramo cya Rick Ross yambaye ubwanwa bw’ ihene kubera ko ntabwana agira , bamwe mu bazi neza Carnivore Grounds baje bambaye bote ndetse n’utundi.
Kuwa Gatanu taliki ya 28 Mata 2018 ,nibwo umuraperi Rick Ross yageze muri Kenya bukeye bwaho taliki ya 29 Mata , akorera igitaramo cy’ amateka ahazwi nka Carnivore Grounds afatanya n’abahanzi bakunzwe muri Kenya barimo Khaligraph Jones, Camp Mulla, Nyashinski na Fena Menal.
Mu gitaramo hagaragayemo udushya dutandukanye turimo umusore waje yambaye ubwanwa , umugabo waje yambaye bote kubera icyondo kinshi kuko imvura yari yaguye ,Rick Ross yahawe akabyiniro ka ‘ Tajiri ’ bisobanuye The Boss ndetse ahabwa n’ umwitandiro.
Ikindi ni uko hakwirakwijwe ibihuha ko hashobora kuba haje Rick Ross utariwe , mu gihe Rick Ross yakoraga igitaramo yiyambuye imyenda kugira ngo abereke ko ari we nyawe .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *