skol
fortebet

Uganda:Umuhungu wa Idi Amin Dada ari mu mazi abira

Yanditswe: Sunday 14, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha, CID, rwa Uganda, ruri gukora iperereza kuri Taban Idi Amin usanzwe ari umuhungu wa Idi Amin Dada wabaye Perezida wa kiriya gihugu, kubera akayabo k’amashiringi ashinjwa kugira uruhare mu kunyereza.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa CID, Charles Twiine, yatangaje ko Taban Idi Amin yagize uruhare mu buriganya bwatumye Abanyamerika baba muri Uganda banyereza abarirwa muri miliyoni 8 z’amadorali ya Amerika (miliyari 30 z’amashiringi).

Twiine abinyujije kuri Twitter ye yagize ati: “Abashinzwe iperereza ku kicaro gikuru cya CID, bari guhata ibibazo Taban Amin kubera uruhare ashinjwa kugira mu buriganya bwatumye Abanyamerika banyereza miliyoni 8 z’amadorali ya Amerika”.

Taban Idi Amin usanzwe ari inkoramutima ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Urwego rwa Uganda Rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).

Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Perezida Museveni yagize Taban idi Amin Umuyobozi wungirije wa ISO, nyuma yo kwirukana Col Kaka Bagyenda wari Umuyobozi wayo mukuru akamusimbuza Lt Col Charles Oluka.

Icyo gihe ishyirwaho rya Taban ryateje urujijo mu nzego z’umutekano, bijyanye n’uko umujyanama mukuru wa perezida Museveni mu bya gisirikare, Lt Gen Proscovia Nalweyiso, yari yatangaje ko Maj Emmy Katabazi ari we wagombaga kuba umuyobozi wungirije mushya wa ISO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa