skol
fortebet

Uko umunsi wa mbere w’amarushanwa ngaruka mwaka ya ‘Bonjour Vacance’ yagenze [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Bonjour Vacance ni Amarushanwa ngarukamwaka ari kuba ku nshuro ya 4 akaba yatangiriye i Kigali, mu Karere ka Kicukiro Mu Murenge wa Gikondo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Ugushyingo 2018 ,nibwo habaye amarushanwa ya Bonjour Vacance ku nshuro yayo ya 4 aho ategurwa na Mbata dology afatanije na AHF Rwanda, hagamijwe gufasha urubyiruko muri gahunda zitandukanye zirimo Kuzamura impano zabo, Kwirinda No gukumira Virusi itera Sida ndetse no kurwanya Ibiyobyabwenge.

Ni ibtaramo kandi biterwa inkunga na Minisiteri y’Urubyiruko(MINIYOUTH),ikigo cy’igihugu cy’umuco n’ururimi(RALC) ndetse nabandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo n’umugi wa Kigali.

Aya marushanwa yuyu mwaka Akaba afite Umwihariko wo Kuzazenguruka Intara Zose z’u Rwanda aho Mu Majyepfo aya marushanwa azabera i Muhanga, Mumajyaruguru akabera i Musanze, Iburengerazuba akabera i Rubavu, i Buresirazuba akabera Rwamagana, akazasorezwa mu Mujyi wa Kigali muri Stade Regional i Nyamirambo.

Aya marushanwa agamije gushakisha impano zitandukanye zirimo Kubyina,Ikinamico,siporo zitandukanye,kuririmba,udushya ndetse hanatangwa ubutumwa bwo Kwirinda Nogukumira ubwandu bwa Virusi itera Sida Murubyiruko ndetse Nibiyobyabwenge.

Biteganyjwe ko Aya marushanwa azajya aba kabiri mu cyumweru aho kuri uyu wa Gatanu taliki 23 ugushyingo 2018, azabera i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abashinzwe gutegura iki gikorwa ,abayobozi b’inzego za Leta n’umuteno ,Umuyobozi waba guides,Umukuru w’urubyiruko mukarere ka Kicukiro,

CIP Seraphine mubatanze ubutumwa muri Bonjour Vacance

Mbata dology umwe mubateguye Bonjour Vacance

REBA ANDI MAFOTO:
















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa