skol
fortebet

Umugore ukina umupira w’amaguru yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yahagarikaga umukino wari ugeze hagati asaba ko abanza konsa umwana[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 14, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Konsa kumugaragaro ahantu henshi bimaze gucika, biragoye cyane kugirango ubone umugore ukuyemo ibere ahantu hari abantu benshi, nko kuri sitade kuba yakuramo ibere akonsa umwana.

Sponsored Ad

Winnie Wongui Kamao umukinnyi w’umugore wo mugihugu cya Kenya, yatunguye abantu bari buzuye sitade maze ahagarika umukino asaba ko yabanza akonsa umwana.

Ifoto ya Wangui ari mukibuga ateruye umwana arimo amwonsa yavugishije abantu benshi kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, bishimira uburyo uyu mubyeyi yagaragaje urukundo rudasanzwe ku mwana.

Bivugwako, mugihe uyu mugore yari mukibuga mugice cya kabiri cy’umukino, umwana we w’umwaka n’igice yariraga cyane bikaba aribyo byatumye asaba umusifuzi ko yamwemerera akajya hanze akabanza agaha ibere umwana we.

Umusifuzi nawe yahise abimwemerera kubera uburyo umwana yariraga ashaka nyina ndetse umukino uhagararaho iminota 8.

Nyuma y’umukino, uyu mugore yazamuye amarangamutima ya benshi ndetse ahabwa n’igihembo n’abari bateguye uyu mukino, bahita bamuhemba nk’intwari y’umukino.

Uyu mugore yakinaga nka rutahizamu w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Karangatha y’abagore mu marushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe na Nyandarua Woman Rep Hon. Faith Gitau kuri stade Karangatha bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa