skol
fortebet

Umugore wa Akon agiye gushora akayabo k’amamiliyoni 12 mu nganda z’imyidagaduro ya Uganda

Yanditswe: Thursday 11, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Rozina Negusei, umugore w’umucuranzi akaba na rwiyemezamirimo Akon, yatangaje ko agiye gushora miliyoni 12 z’amadolari mu nganda z’imyidagaduro ya Uganda mu gihe cy’imyaka itanu, nkuko urubuga rw’imyidagaduro rwaho, Sqoop rwabitangaje.

Sponsored Ad

Negusei, Perezida akaba n’Umuyobozi mukuru wa Zanar Entertainment, Entreeg Records & Entreeg Entertainment Group, bivugwa ko ari muri iki gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo ahashakishe amahirwe menshi yo gushora imari.

Rozina Negusei ati: “Turi hano kugira ngo dushakishe amahirwe mashya muri Uganda, twibanze ku gushora imari mu buhinzi, imirasire y’izuba, n’imitungo itimukanwa. Icyo twibandaho cyane ni ukureba uburyo dushobora guca icyuho kiri hagati ya Afurika y’Iburasirazuba na Afurika y’Iburengerazuba mu bijyanye n’ubucuruzi”.

Negusei yatumiwe muri iki gihugu n’umuyobozi mukuru w’abafatanyabikorwa bo muri Afurika y’iburasirazuba, East African Partners (EAP), Isaac Kigozi. Yaje kandi afite itsinda ry’abashoramari bo muri Turukiya, kandi biteguye gusura inzego zimwe na zimwe za Leta, ibigo, ndetse na bimwe mu bigo by’abikorera.

Ati: “Twifuzaga kuzana imyidagaduro muri Afurika, turashaka ihuriro, inzu yo kuba Hollywood Africa; Amerika yabaye Amerika bidatewe n’ubuhinzi ahubwo kubera inganda z’imyidagaduro. Niba tuzanye imyidagaduro yaba filime, igihembo cy’umuziki, buri mwaka, Uganda ishobora kuba inzu y’imyidagaduro ”.

Akomeza agira ati: “Ni akazi kacu kuzana filime, umuziki nyafurika, tuyijyana ku rundi rwego twimenyekanisha ubwacu, ntitugomba gutegereza ko indi mico itumenya, turishoboye bihagije kugira ngo twimenye ubwacu.”

Blizz Uganda yatangaje ko mu rwego rw’uruzinduko rwe, Rozina Negusei yanabonanye na Perezida Yoweri Museveni, kandi yashimagije cyane uyu musaza w’imyaka 76.

Ati: “Nishimiye guhura n’umuyobozi w’icyubahiro, w’umuhanga ndetse n’isomero rigenda. Yampamagaye umukobwa ampa izina, Estella Ihangwe. Byari bitangaje kuba imbere yumuyobozi nkuyu w’umunyabwenge. Nahuye n’abayobozi benshi, ariko Perezida Museveni azi byinshi bidasanzwe. Mugira amahirwe yo kugira umuyobozi nkuyu. Mubyukuri, ntimuzabimenya kugeza igihe azaba atakiri hano “.

Negusei ati: “Uburengerazuba bwabwiye Libiya ko Gadaffi yari umunyagitugu. Abanyalibiya barabizeye basenya igihugu cyabo. Mufungure amaso yanyu, ntimukizere ibyo uburengerazuba bubabwira. ”

Biteganijwe kandi ko umuhanzi Akon azinjira muri Uganda nyuma y’umugore we Rozina Negusei.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa