skol
fortebet

Umugore wa Am G The Black yibarutse

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Am G The Black ndetse n’umugore we Liliane bibarutse umwana w’umukobwa .

Sponsored Ad

Am G The Black wasezeranye kwibanira akaramata na Uwase Liliane umuhango wabaye taliki ya 24 Ukuboza 2017 , aho magingo aya yaramaze igihe kingana n’amezi 8 abana n’umugore we ndetse nawe yahise akomeza akazi k’umuziki nk’uko byari bisanzwe.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Kanama 2018 . Nibwo inkuru yabaye kimomo ko umugore wa Am G The Black yibarutse nawe atazuyaje ahishura ko aribyo ndetse ko babyaye umukobwa .

Yagize ati “Ejo nibwo twibarutse umwana w’umukobwa, yavutse saa tatu n’iminota 42 z’ijoro, ubu ameze neza ndetse n’umubyeyi nta kibazo afite.”

Am G kuri ubu utuye mu Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo ndetse uzwiho gutebya cyane yongeyeho ko ubu aribwo yabaye umuntu wuzuye [ Kubera ko yabyaye ]

Twakwibutsa ko Am G ari umwe mu baraperi nyarwanda bazwiho kuvugisha ukuri ndetse no kuvugira rubanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye aho azwi mu ndirimbo zitandukanye zivuganira abantu bajya gusaba akazi bakabasaba uburambe ku kazi [ Job Experience] kandi aribwo bagitangira akazi aho yabonaga we biba bidakwiye babiasabwa kandi ntakazi bigeze ndetse n’izindi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa