skol
fortebet

Umuhanzi Beka Flavor yanenze Dream Boys yamushishuye indirimbo

Yanditswe: Friday 31, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Abakurikiranira hafi umuziki wa Tanzaniya baranenga bikomeye itsinda rya Dream Boyz ryo mu Rwanda bavuga ko ryiganye indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour yitwa ‘Sikinai maze bagakora indi bise ‘ Romeo and Juliet’.

Sponsored Ad

Babinyujije ku rubuga rwa You Tube, benshi mu bagiye batanga ibitekerezo bavuze ko ibyo Dream Boyz yakoze nta bupfura burimo kandi ko bisubiza umuziki wo mu Rwanda inyuma.

Umwe muri aba witwa Adolf Musolini 16 yagize ati” Mwagize se ngo ntituzamenya ko mwibye sitire (style), biti(beat) na tyuni(tune). Ibi sibyo. Mwakabaye mushyira mu gaciro”

Undi ku mazina ya Formelle Omar ati” Mwakabaye mugira isoni zo kuba mwariganye indirimbo y’undi muhanzi. Youtube yakabaye ibarega”

Abandi nabo bigaragara ko ari abo mu Burundi bagiye bavuga ko bisa nk’aho ari amagambo y’Igiswahili bagiye bahindura mu Kinyarwanda.

Gicuba Nkuba ati” Bateruye Sikinai ya Beka Flavor, ni amagambo y’igiswahili bahinduye mu Kinyarwanda”

Ku rundi ruhande, Umuhanzi Beka Flavour yanenze cyane itsinda Dream Boyz ryo mu Rwanda nyuma yo kumenya ko iri tsinda riherutse gushishura indirimbo ye yiswe Sikinai rikayita Romeo na Juliet, gusa yongeraho ko ashimishwa n’urwego umuziki we ugezeho.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Beka Flavour yatangiye agisha inama abamukurikira ababaza icyo yakorera aba bahanzi bo mu Rwanda, abatura agahinda yatewe no kumushishurira indirimbo n’uburyo yabajije itsinda Dream Boyz impamvu yamusubiriyemo indirimbo itamugishije inama.

Yagize ati: “Ndababaza bakavuga ngo sinshaka kujya gukora igitaramo iwabo niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo ngo bikorere igitaramo ubwabo nasetse cyane.”

Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore 2 aribo Mujyanama Claude uzwi nka TMC na Nemeye Platini uzwi nka Platini mu ruhando rwa Muzika. Iri tsinda niryo ryegukanye irushanwa rikomeye ry’abahanzi PGGSS ku nshuro ya 7.

Ibi bakoze bijya gusa nibindi bimaze iminsi bisakara ku mbuga nkoranyambaga harimo zimwe mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi nyarwanda bagiye bashishura abandi bahanzi harimo nk’indirimbo ya To Close ,ndetse n’indi y’umuraperi Mukadaff hagakurikiraho iyi ya Dream Boys .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa