skol
fortebet

Umuhanzi Bobby Shumurda wari umaze imyaka irenga 6 muri gereza yafunguwe yakiranwa urugwiro

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuraperi w’Amerika wakunzwe n’abatari bake Ackquille Jean Pollard wamenyekanye mu buhanzi nka Bobby Shumurda yavuye muri gereza nyuma y’imyaka itandatu irenga afunze.

Sponsored Ad

Ku masaha ya mugitondo ahagana saa Mbiri n’iminota mirongo ine n’itanu (8h45’) ku munsi w’ejo kuwa kabiri nibwo yageze ku kibuga cy’indege yakirwa n’abantu benshi barimo n’umubyeyi we umubyara, ni amashusho yashyizwe hanze n’umuraperi Quavo agaragaza uko yakiriwe ava mu ndege y’ihariye izwi nka (PrivateJet).

Uyu muraperi Bobby wagize indirimbo nyinshi zakunzwe harimo iyakunzwe cyane ikaba yitwa ‘Hot Nigga’, yafunzwe ku myaka 20 bivuze ko avuye muri gereza afite 26 kuko yavutse tariki ya 4 Kanama 1994.

Bobby Shumurda wagiye ashinjwa ku nywa ibiyobyabwenge mbere yuko afungwa bitewe nibyo yikoraga ahanini mu ndirimbo, nyuma yaje gufatwa asanganwa imbunda kandi bitemewe. Ahita akatirwa imyaka itandatu irenga.

Abashinzwe kubahiriza amategeko ya Shmurda babwiye TMZ ko uyu muraperi ubu azakurikiranwa by’agateganyo mu myaka 5 iri imbere kugeza ku ya 23 Gashyantare 2026.

Yagiye afatwa kenshi mu bintu byinshi bitandukanye birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe. Tariki ya 18 Ukuboza 2014 police ikamuta muri yombi akaza kurekurwa mu mwaka 2017 arongera arafungwa kubera kugira imbunda akaba yaranaketswe icyo gihe ubwicanye ubwo yakoraga urugomo.

Yaje kwemera icyaha maze akatirwa imyaka irindwi y’igifungo, kikaba cyaragabanijwe kugeza ku myaka itanu nyuma yo guhabwa imyaka ibiri yari amaze akora ahanini kwirinda ibibazo muri gereza. Akaba yarafungiye mu kigo ngororamuco cya Clinton.

Shmurda yazanywe n’indege yihariye (PrivateJet) yakiriwe n’umubyeyi n’abahanzi bagenzi be barimo Quavo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa