skol
fortebet

Umuhanzi Mr P yashimishije Benshi mu gihe Sauti Sol batahanye ubutumwa bazaganiriza Perezida wa Kenya [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gitaramo cyo kwizihirwa cyateguwe n’umuherwe ukomoka muri Sudani, Mo Ibrahim, yashakaga gusigira urwibutso abanyamahanga n’Abanyarwanda bitabiriye ‘Mo Ibrahim Weekend’ Mr P yashimishije abantu mu ndirimbo zikunzwe mu gihe Itsinda rya Sauti Sol batahanye ubutumwa bazaganiriza Perezida Uhuru Kenyatta bamusaba ko abaturage be bajya bakora umuganda.

Sponsored Ad

Igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 29 Mata 2018 , cyatumiwemo abahanzi b’ ibyamamare birimo Mr P [Peter Okoye] wo muri Nigeria ndetse na Sauti Sol bagizwe na [Delvin Mudigi, Bien-Aimé Baraza , Polycarp Otieno, Willis Austin Chimano] bakomoka muri Kenya .

Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa 6 aho cyabimburiwe n’ umuhanzikazi Phiona Mbabazi aho yashimishije abari baje mu gitaramo mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo I Wanna Dance With Somebody’ ya Whitney Houston; Jabulani ya PJ Powers ndetse avangamo n’ize nka ‘Nkwiyumvamo’.

Mu bahanzi bari bateganyijwe kuririmba muriki gitaramo habanjeho umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman waririmbye indirimbo yafatanyije na Safi Madiba bise Came Back’

Icyaje gutungura abantu nuko yasezeye abantu aririmbye indirimbo imwe gusa mu gihe bamwe bifuzagako yabaririmbira izindi ndirimbo zakunzwe mu gihe bamwe bashyiraga amajwi hejuru bamubira ati "Garuka" abandi bati "Riderzo", gusa ntacyo byatanze.

Ahagana saa 7 nibwo umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe mu Rwanda yaje yunganira Riderman wari uvuye ku rubyiniro mu ndirimbo zikunzwe zirimo ‘Roho yanjye’ abafana baririmbana nawe, akurikizaho Ntacyadutanya yaririmbanye na Princess Priscilla, gusa yasoje kuririmba bamwe bakimusaba ko abaririmbira.

Ku isaha ya saa 7:55 Itsinda rya Sauti Sol ryunganiye The Ben waruvuye rubyiniro aho binjiye baririmba indirimbo zabo zikunzwe zirimo ‘Sura Yako’Nerea bakoranye na Amos&Josh, Live and Die in Afrika, Melanin bafatanyije na Patoranking n’izindi .

Umwe mu bagize Sauti Sol uzwi nka Baraza yasoje yashimye uburyo Abanyarwanda babakiriye, ndetse n’isuku yasanze mu rwa Gasabo avuga ko bajyanye ubutumwa bazaganiriza Perezida wabo nabo bakajya bakora umuganda.

Yagize ati” Ejo wabaye umunsi wa mbere naje mu Rwanda ku munsi w’umuganda, narishimye cyane kubona buri muntu ashishikajwe no gusukura u Rwanda. Nanjye ndashaka kuganiriza Perezida wa Kenya, ngo musabe abwire abaturage bacu na guverinoma ngo bakore nk’aba baturage.”

Sauti Sol yanasabye ko hafatwa umunota wo guceceka, yifatanya n’Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Youssou N’Dour wasubitse urugendo yagombaga kugirira i Kigali ngo yifatanye n’abandi muri iki gitaramo, nyuma y’urupfu rwa Habib Faye wahoze amucurangira gitari bass.

Igitaramo cyasojwe n’umuhanzi Peter Okoye uzwi nka Mr P ahagana saa tatu z’ijoro aho yabanjirijwe n’ umukobwa w’umu Dj uzwi nka DJ Switch washyuhije abitabiriye iki gitaramo avangavanga imiziki yo muri Nigeria n’ahandi muri Afurika muri rusange.

Mr P yaririmbye indirimbo zzakunzwe hano mu Rwanda ndets na Afurika zirimo Ejeajo bakoranye na T.I, Taste the Money, Chop my Money bakoranye na Akon n’izindi, ubundi akagenda afashwa n’abasore babiri kubyina, ibintu bimenyerewe kuri Mr. P.

Uyu musore kandi yaririmbye indirimbo nyinshi zakozwe na P Square nka No one like you, Cool it down yaririmbye wenyine, No Easy bafatanyije na J. Martins, Beautiful Onyinye baririmbanye na Rick Ross n’izindi nyinshi.

Mr P ndetse na Sauti Sol, bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashima imiyoborere u Rwanda rufite imaze kurugeza ku iterambere rikomeye. Igitaramo cyasojwe saa yine z’ijoro.
REBA AMAFOTO



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa