skol
fortebet

Umuhanzi muri Uganda yarwanye n’umukobwa nyuma yo kumukandagira ntamusabe imbabazi

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Navio yarwanye n’umukobwa nyuma yuko amukandagiye mu kabyiniro akanga kumusaba imbabazi.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umuraperi Navio uri mu bakomeye muri Uganda warwanye n’umukobwa uzwi nka Carol wiga muri Kaminuza ya Makerere, aho banyweraga mu kabari kitwa ‘Wave Louge’ gaherereye mu mujyi wa Kampala.

Nkuko tubikesha bimwe mu binyamakuru byandikira muri Uganda byavuze ko gushyamirana kwa Navio na Carol biturutse ku kuba uyu muhanzi yakandagiye uyu mukobwa akanga kumusaba imbabazi gusa Navio ahakana aya makuru avuga avuga ko batarwanye ahubwo bashyamiranye.

Ikinyamakuru Pmldaily dukesha iyi nkuru cyavuze ko Navio yahutaje Carol, by’umwihariko ntiyamusaba imbabazi, ubushyamirane butangira gutyo.

Navio yisobanura avuga ko byari ibintu byoroshye, bidakwiye kwitwa imirwano, aho ashimangira ko uyu mukobwa yamwimye inzira ngo atambukwe, biba impamvu yo gushwana.

Ati “bari bamfungiye inzira, bari ku rugero rurenze rw’ubusinzi, twarashwanye byoroshye ntabwo narwanye mu kabari “.

Andi makuru avuga ko Navio yahutaje uyu mukobwa witwa Carol, bimutera uburakari aho yavugaga ko Navio amusuzuguye, mu kuzamura imirwano ngo yafashwe n’umurinzi w’uyu muhanzi witwa Billy. Carol wari kumwe n’abantu batandatu barimo abasore babiri, ngo bahise bagaba igitero kuri Navio bamuhata ibitutsi, bamushinja guhutaza mugenzi wabo ndetse akanga no kumusaba imbabazi.

Ugushyamirana kw’izi mpande ebyiri ngo kwaba kwarahoshwe n’ubuyobozi bw’aka kabari, Navio wanze gusaba imbabazi aherako ahava. Ajya kunywera mu kandi kabari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa