skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda Meddy agarutse gukorera igitaramo mu gihugu cy’abaturanyi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy uri mu bahanzi bakomeye ndetse bamaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba, nyuma y’igihe gito akoreye mu Rwanda ibitaramo bitazibagirana ubu ategerejwe i Bujumbura mu gitaramo gikomeye yatumiwemo.

Sponsored Ad

Meddy azataramira i Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi tariki ya 29 Ukuboza uyu mwaka, Meddy ugiye gutaramira i Burundi azaba aherekejwe n’abahanzi bakomeye mu Burundi barimo Sat B.

Meddy akunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo yagiye akora zigakundwa zose ziyobowe na ‘Slowly’, Everthing yakoranye na Uncle Austin,Got It yakoranye na Safi Madiba ndetse na Lose Control aherutse gukorana na The Ben. I

Gusa muzika yo mu Burundi isa na ho igiye gusa niyo mu Rwanda kubera ko ikirundi gifite ukuntu kigiye gusa n’ururimi rw’ikinyarwanda, ibi bituma usanga abarundi benshi bakunda kandi bazi indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda.

Meddy abicishije kuri Twitter nawe yahamije iby’igitaramo agiye gukorera i Bujumbura

Uretse Meddy ugiye kuhakorera igitaramo gikomeye, Buravan na we aherutse kuhakorera igitaramo ndetse akaba yarishimiwe.

Mu burundi , indirimbo ya hano mu Rwanda iri mu mitima ya bo ni ‘Nta kibazo’ ya Riderman, Bruce Melody na Urban Boys.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa