skol
fortebet

Umuhanzikazi Lulu yarose yakoze ubukwe na Diamond Platnumz

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi akaba n’umwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Amber Lulu, yatangaje ko inzozi yagize zaguye ku muhanzi akunda cyane, Diamondm Platnumz, zimwongorera zimubwira ko yakoze ubukwe n’uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika y’iburasirazuba cyane Tanzania akomokamo.

Sponsored Ad

Umuntu wese agira inzozi ze, ushobora kuryama ugasinzira ukarota byinshi bitandukanye, hari ibyo ugeraho mu byo warose hari n’ibihera mu ndoto imyaka ikaba ibinyejana ukarinda uva ku isi y’abazima.

Amber Lulu uri mu bakurikirwa n’abantu benshi cyane kuri instagram dore ko abasaga Miliyoni 3 bamaze kwemera kumukurikira, yanyarukiye kuri uru rukuta atangaza ubutumwa bw’inzozi ze kuri Diamond ni ubutumwa yaje gusiba kubera yari ahawe urw’amenyo.

Yagize ati: “Inzozi z’uyu munsi, naryamye ndarota narongowe (Nakoze ubukwe) na Diamond, ubukwe bw’agatangaza bwabereye muri Stade y’igihugu”.

Ubu butumwa bwasibwe nyuma y’igihe gito abenshi bari batangiye kumwibasira bavuga ko haba hari ibiyobyabwenge yari yanyoye, mu gihe abandi bavugaga ko bishoboka cyane atagomba kwiheba.

Inzozi burya zirashoboka cyane kuba Amber Lulu yarota yashyingiranwe na Diamond Platnumz wabona inzozi azikabije.

Diamond Platnumz ni umuhanzi ukunzwe n’abatari bake yewe yabanye mu rukundo n’abakobwa batari bake kandi nta n’umwe bigeze barambana, ibigaragara ko atajya ahirwa no gukundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa