Umuhanzikazi nyarwanda Marina ararwaye ararembye[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019
Umuririmbyikazi Nyarwanda Marina Debol arwariye mu bitaro I Remera kuva ku munsi w’ejo kubera indwara y’igifu ndetse yagize n’ikibazo cy’amaraso ye yaranduye ‘blood infection’.
Nk’uko byatangajwe n’inzu itunganya umuziki ya The Mane umuririmbyikazi Nyarwanda Marina abarizwamo, babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, bashyizeho ifoto y’uyu mukobwa ari mu bitaro bamwifuriza gukira vuba.
Umuyobozi wa The Mane, Badrama akaba yemeje ko uyu muhanzi ari mu bitaro yitabwaho n’abaganga kuva ejo.
Yagize ati ”Nibyo Marina ararwaye, yafashwe kuwa Kabiri nyuma y’igitaramo yari yagiye kuririmbamo, ejo rero yabyutse atameze neza ababara tujya kwa muganga basanga ni kibazo cya infection yo mu maraso (blood infection), igifu ndetse anafite gazi (gas) nyinshi mu gifu.”
Marina arwariye I Remera kuri Polyfam, igihe azavira mu bitaro ngo ntabwo barakimenya kuko akimeze nabi ataroroherwa.
Ibitekerezo
nta gas nyinshi mugifu ibaho habaho ko mu gifu habamo acide nyinshi kosora