skol
fortebet

Umuhanzikazi Nyarwanda Priscillah mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guca agahigo katarakorwa n’abandi bahanzi Nyarwanda

Yanditswe: Sunday 04, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umuratwa Priscillah [Princess Priscillah ] umukobwa w’umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika aricinya icyara nyuma yaho indirimbo eshatu yaririmbye zimaze kurebwa incuro zirenga miliyoni imwe kuri youtube. Princess Priscillah nimwe mu bahanzikazi nyarwanda bari imbere mu bafite abakunzi benshi , bagendera ku buryo azi kuririmba ndetse akaba anafite uburanga bumufasha kwigarurira imitima y’abafana benshi.
Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo (...)

Sponsored Ad

Umuratwa Priscillah [Princess Priscillah ] umukobwa w’umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika aricinya icyara nyuma yaho indirimbo eshatu yaririmbye zimaze kurebwa incuro zirenga miliyoni imwe kuri youtube. Princess Priscillah nimwe mu bahanzikazi nyarwanda bari imbere mu bafite abakunzi benshi , bagendera ku buryo azi kuririmba ndetse akaba anafite uburanga bumufasha kwigarurira imitima y’abafana benshi.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo ‘mbabarira’,’Nkeneye umukunzi’,’Tuwukate’,’Gumana nanjye’,’Icyo mbarusha’ ,’Na Na Na’,’Nka Paradizo’,’Ntacyadutanya’ n’izindi nyinshi. Kuri ubu uyu muhanzikazi ari kwicinya icyara nyuma yaho indirimbo eshatu yaririmbye ‘Icyo mbarusha’ ,‘Nka Paradizo yakoranye na Meddy’,’Ntacyadutanya yakoranye na The Ben’ zose zimaze kurebwa incuro zirenga miliyoni imwe ku rubuga rwa youtube ibintu byari bitarakorwa n’undi muhanzikazi nyarwanda uwo ari we wese.

Priscillah niwe muririmbyi wa mbere w’umunyarwandakazi ukora umuziki ku giti cye ufite indirimbo eshatu zimaze kurebwa incuro zirenga miliyoni kuri Youtube. Mu butumwa yanditse ashimira abakunzi be n’abarebye izi ndirimbo yavuze ko abashimira ubufasha badahwema kumuha umunsi ku munsi bituma aba umukobwa wishimye anabahishurira ko hari indirimbo nshya azashyira hanze vuba.

Youtube ni urubuga rukorera kuri internet abahanzi bo mu ngeri zitandukanye bashyiraho ibihangano byabo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kugirango bibashe kubonwa n’abantu bari mu bice byose by’isi. Uru rubuga rwishyura abahanzi ndetse rukabafasha kumenya uko igihangano cyabo cyakiriwe hagendewe ku ncuro kimaze kurebwa cyangwa kumvwa. Princess Priscillah yerekeje muri Amerika muri Nyakanga 2013 akaba yaragiye kuhakomereza amasomo ya Kaminuza avangikanya no gukora umuziki. Narangiza amasomo ye yihaye intego yo kuzahita agaruka mu Rwanda gushyira mu ngiro ubumenyi ari guhaha mu mahanga.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano abanyarwanda barashoboye cyane nuko harabizsuzuguru ndasaba gutinyuka bakagaragazako bashoboye.@gmail .cm ngirababyeyitrogmail [email protected]

    nakomerezaho turamwemera cyane mushiki wacu

    mushiki wacu turamushigikiye nakomerezaho kbs kd arabishoboye. gusa azaze vuba turamukeneye muri pggss.

    turagukund cyane kd turagushyigikiye nkunda indirimboze kurusha ibindi byose bikundwa numva indirimboze burimunsi nibura inke 5 nkaba musabira ngo Imana ikomeze intambweze imwongerere imukubire 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa