skol
fortebet

Umuhanzikazi nyarwanda yashyize hanze amafoto ashotora igitsina gabo

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi nyarwanda Magaly Pearl kuri ubu ubarizwa muri Leta zunzu ubumwe z’amerika mu gihe habura iminsi micye ngo ashyire hanze indirimbo ye nshya yashyize hanze amwe mu mafoto yambaye mu buryo bushotora igitsina gabo.

Sponsored Ad

Ingabire Magaly uzwi ku izina rya Magaly Pearl ni umuhanzikazi Nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho akora ibijyanye no gusiga Make Up abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye, ndetse akaba ari n’ambasaderi w’inzu izwi ku isi mu bijyanye no kumurika imideli, gusiga Make Up no gukora imibavu ‘Parfum’ yitwa “Christian Dior”.

Nyuma yuko yiniye mu ruhando rwa muzika n’indirimbo zirimo Hold Me kuri ubu agiye gushyira hanze amashush y’indirimbo yise The One yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye Ice Prince aho yatangiye igikorwa cyo kuyamamaza yambaye mu buryo budasanzwe.

Aya mafoto yitwa ko ashotora abagabo yasohotse mu cyumweru gishize ubwo yagiraga isabukuru y’amavuko aho yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram avugako yishimye bidasubirwaho kuba agihumeka umwuka w’abazima aho yari yambaye umwambaro wa Bikini utavugwaho rumwe na benshi ugaragaza bimwe mu bice by’umubiri bikurura abagabo.

Bamwe mu babonye aya mafoto bemeje badashidikanye ko impamvu nyamukuru yaba yarutumye yifotoza ariya mafoto ko ari mu buryo bwo gukomeza kwereka abantu udushya no kugirango avugwe mu itangazamakuru kuko mu basanzwe bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga n’ubwambere ashyize hanze amafoto yambaye bikini.

Iyo urebye ku rukuta rwa Instagram ya Magaly usangaho amafoto ye menshi agaragaza uburanga n’imiterere ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa