Umuhungu wa Museveni yifashishije ifoto y’ubuzima bw’umuryango we ubwo bari bakiri impunzi muri Tanzania na kenya yifuriza abanya-Uganda guhorana Imigisha
Yanditswe: Monday 13, Apr 2020
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yifashishije ifoto y’ubuzima bw’umuryango we ubwo bari bakiri impunzi muri Tanzania na kenya, Gen. Muhoozi Kainerugaba yifurije abanya-Uganda guhorana Imigisha.
Nkuko adahwema kwibutsa ubutwari bwa se Kaguta Yoweri Museveni ndetse na marume we Gen Salim Saleh, Gen. Muhoozi Kainerugaba akomeje guhumuriza abenegihugu abakangurira gukunda igihugu cyabo no guhyigikira umukuru w’igihugu cyane cyane muri ibi bihe turimo bya Covid-19.
Abinyujije kuri twitter, Muhoozi yibukije abanya-Uganda uko bari bameze kera n’uko bafatwa ubu, ndetse yifuriza igihugu cye n’abagituye guhorana imigisha, agira ati:
Muri iyi minsi abantu bakunze kutwita ‘Abambere byose’. biradusetsa gusa iyo twubyumvise. Mbere ya byose hari ikintu, twari impunzi muri Tanzaniya na Kenya. Mbere yuko data na marume barwanira igihugu cyacu twari impunzi! Imana Ishoborabyose ikomeze guha umugisha Uganda!
Ibitekerezo
UBUHUNZI ahanini buterwa n’Intambara.Ariko muli Afrika,hiyongeraho n’ikibazo cy’Amoko.Reba millions z’impunzi za Syria,Somalia,Libya,Erythrea,etc...Ikibazo k’impunzi kiriho kuva kera.Amaherezo ni ayahe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izahindura ibintu.Nkuko Daniel 2:44 havuga,izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo,buzahabwa Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Hanyuma akure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,isigaze abumvira Imana gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Noneho ibibazo byose byo mu isi biveho burundu,hariho Intambara n’Ubuhunzi.It is a matter of time.Gutinda ntibisobanura guhera.
Ntibavuga marume we, bavuga nyirarume
Ni se wabo ntabwo ari nyirarume