Umukobwa wacuruzaga imiti yatunguranye yegukana ikamba rya Miss International
Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019
Umukobwa ucuruza imiti ukomoka mu gihugu cya Tailand w’imyaka 25 yambitswe ikamba rya Miss International 2019 nyuma yo gutsinda abakobwa 83 bahatanaga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Sireethorn Leearamwat yahawe ikamba maze agaragirwa n’ibisonga birimo umukobwa w’umugande wabaye igisonga cya kabiri witwa Evelyn Namatovu Karonde, aba bakobwa bahawe amakamba mu kirori cyabereye i Tokyo, Dome mu gihugu cy’Ubuyapani kuri uyu wa kabiri.
“Ntabwo nari mbyiteze” Sireethorn avuga nyuma yo gutsinda bagenzi be “Ntewe ishema no kubasha kugera ahantu nkahangaha. Ntewe ishema nanjye, ntewe ishema n’itsinda ryanjye ndetse ntewe ishema n’igihugu cyane…, ndifuza ko abakobwa bose babikora nkanjye, niba hari icyo ushaka kugeraho giharanire”. mu ijambo uyu mukobwa yavuze amaze guhabwa ikamba.
Miss International ni irushanwa ribera mu gihugu cy’Ubuyapani kuva mu 1960, riri mu marushanwa ane yambere y’ubwiza ku isi, nyuma ya Miss world, Miss Universe na Miss Earth, ni ubwa mbere iri rushanwa ritwawe na Tailand ndetse ni irya kane muri aya ane yambere ritashye muri Tailand.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *