skol
fortebet

Umusore wihinduye umukobwa yateje impaka nyuma yo koherezwa guhagararira igihugu cye mu marushanwa y’Ubwiza ku Isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Buchi Alexandra, ni umuhungu wihinduye umukobwa, akomeje guteza impaka mugihugu cya Nigeria, kubera ko igihugu cya mugiriye icyizere akaba agiye kubahagararira mu marushanwa y’ubwiza ku isi.

Sponsored Ad

Buchi yavutse ari umuhungu ndetse mu bwana bwe yagaragaraga nk’umuhungu, imico n’imyitwarire bye byose byamugaragazaga nk’umusore uzavamo umugabo nyuma yaje kwihinduza igitsina, afata imiti imuhindurira umubiri.

Uyu musore, avugako ku myaka 17 aribwo yatangiye kwiyumvamo ko agomba kwihindura umugore ndetse byaje kumukundira, kuri ubu ubonye amafoto ye ntaho wamutandukanyiriza n’abandi bagore.

Buchi Alexandra, avugako ari amahitamo ye kuba yarihinduye umugore ndetse agahamyako agomba guharanira uburenganzira bwe n’ubwabandi bameze nkawe muri Afurika.

Mu minsi ishize, uyu mukobwa yabaye umwe mubatoranyijwe kuzahagararira umujyi wa Lagos mu marushanwa y’ubwiza ndetse aratorwa aba uwambere, ahabwa amahirwe yo kujya guhagararira, igihugu cye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Transgrobal 2021.

Kuba igihugu cya Nigeria, cyarahaye umugisha uyu mukobwa ngo ajye kubahagararira mu marushanwa y’ubwiza, nibyo byatumye abaturage, batabyumva neza bavugako ari agahuma munwa kuba, umuntu wihinduje igitsina yajya guhagararira igihugu gifite amategeko yibanda cyane ku muco.

Abantu benshi batangije ikundura yo kwamagana, iki cyemezo cyo kwemerera uyu mukobwa kubahagararira bavugako batabyishimiye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa