Ad Restricted
Umukobwa wakundanaga n’uwo bahuje igitsina yishe umugore we nyuma yo kumufatira mu cyuho aryamanye n’umugabo
Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020
Muri leta ya Delta muri Nigeria, umukobwa ukundana n’uwo bahuje igitsina witwa Spicy Vee yishe umugore we Vivian amuteye icyuma ubwo yari amaze kumufatira mu cyuho aryamanye n’umugabo.
Amakuru aturuka ku rubuga rwa Insta Blog avuga ko Spicy yishe Vivian atewe impungenge n’uko ashobora kumena ibanga ry’uko yaryamanye n’umugabo.
Nyuma y’iminsi itatu Vivian yishwe, tariki ya 15 Kamena ni bwo abaturanyi babimenye. Spicy yari yarahishe umurambo wa Vivian mu nzu babagamo, icyo gihe yaramaze no kubeshya umubyeyi wa nyakwigendera ko umukobwa we yabuze.
Ubwo inkuru yari imaze kumenyekana, Spicy yahise ahungira muri leta ya Enugu gusa inzego z’umutekano zaramufashe zimuta muri yombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *