skol
fortebet

Umukobwa warwariye indege Christopher yavuze ikintu atazongera gukora uyu muhanzi ategukanye PGGSS 8

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Melissa yavuze ko Christopher ntadatwara PGGSS 8 azamenya ko iri rushanwa ntabutabera bubamo ndetse yongeraho ko atakongera kujya kureba ibitaramo byaryo kubera ko kubera ko ntacyo azaba agiye kureba atabonye.

Sponsored Ad

Umukobwa uherutse kugwa igihumure ubwo yabonaga imodoka ya Christopher bitewe n’uburyo akunda Muneza Christopher yavuze ko uyu muhanzi afana ndetse akunda cyane naramuka ategukanye irushanwa rya PGGSS 8 ko azabona ko muri Guma Guma nta butabera bubamo.

Yagize ati “Uyu mwaka biragaragara ko Christopher ariwe ukwiriye irushanwa rya PGGSS 8 amaze igihe kinini yitabira iri rushanwa nyamara bikarangira ataryegukanye gusa uyu mwaka ndabona abikwiye cyane nubwo benshi bavuga ko Bruce Melody ariwe uyikwiye nibyo koko n’umuhanzi w’umuhanga ariko ntago akwiriye kwegukana irushanwa rya PGGSS 8, kubwanjye ndumva Christopher naramuka ategukanye irushanwa PGGSS 8 nzabona ko muri iri rushanwa nta butaberta bubamo ndetse ntazongera no kujya kureba ibitaramo byaryo kuko numva ntacyo nzaba ngiye kureba”

Twakubwira ko uyu mukobwa ari umwe mu bafana bakomeye ba Christopher ndetse akenshi akunze kugaragara ahantu hatandukanye uyu muhanzi yakoreye ibitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa