skol
fortebet

Umukobwa yakowe inka 500 n’imodoka eshatu za V8

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuherwe Koko Alt yatanze inkwano y’inka 500 ndetse n’imodoka 3 za V8 ku mukobwa witwa Nyalong ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri Sudani y’Amajyepfo byatangaje ko Nyalong Jalang w’imyaka 17 y’amavuko akomoka mu gace ka Awerial akaba azwi ku izina rya Yirol ,Yagukanwe n’umugabo w’umukire wahigitse bagenzi be batanu bifuzaga uyu mukobwa.

Umuherwwe Koko Alat n’umukobwa yakoye inka 500 n’imodoka eshatu za V8

Visi Guverineri muri Leta ya Lakes, David Mayom Riak, avuga ko ubusanzwe umukobwa akobwa hagati y’inka 20 na 40 muri aka gace, ko uyu muherwe we yakoze agashya ko gutanga 500 ndetse n’imodoka kugira ngo yegukanye umutima w’uyu mwari w’uburanga.

Uwitwa Kwabena Frimpong Manso, uzwi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, arabaza inka Nyalong yaba yakowe zose hamwe, n’imdoka zibazwe mu nka.

Yagize ati “yitwa Nyalong Ngong Deng Jalang, yakowe inka 500 n’imodoka eshatu za V8, akomoka muri Awerial, mu cyahoze ari Leta ya lac, muri Sudani y’Epfo, abagabo batanu bahataniraga kumurongora, … mu bahataniraga kumwegukana harimo komiseri wa Awerial, na Visi Guverineri mu Burasiraziba bwa leta ya Lac. Niba mwakurikiye iri siganwa, ni inka zingahe zaba zatanzwe ngo arongorwe”.

Ikinyamakuru Edge.ug, cyatangaje ko uyu mukobwa yaba yakowe inka zisaga ibihumbi 21. Kok Alat wegukanye uyu mukobwa ngo ni umushoramari ukomeye, asanzwe afite abagore icyenda, ngo akaba afite ibikorwa by’ishoramari muri Kenya no muri Sudani y’Epfo.

Ibitekerezo

  • Eban Ni Dange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa