skol
fortebet

Umunsi w’ubukwe bwa Meddy na Mimi buzaberaho n’igihugu buzaberamo byamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Hashize amezi arenga atatu ,umuhanzi nyarwanda Ngabo Meddy yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia ,mu birori byari biryoheye ijisho kuri ubu biravugwa ko bazakora ubukwe tariki 21 Gicurasi 2021.

Sponsored Ad

Nk’uko tubikesha Magic Fm , ngo ubukwe bwa Meddy na Mimi buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 21 Gicurasi 2021.Amakuru anavuga ko ababyeyi ba Meddy bazajya muri Amerika gushyigikira umuhungu wabo.

Meddy agiye kurushinga na Mimi mu gihe hashize amezi hafi atatu amwambitse impeta y’icyizere mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari tariki 18 Ukuboza 2020.

Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango avukamo bivugwa ko yamwerekanye ku wa 25 Ukuboza 2018, ku munsi mukuru wa Noheli.

Mimi na Mushiki wa Meddy basangiye Noheli yo mu mwaka wa 2018

Mimi yakiriwe n’umuryango w’umukunzi we, umuryagno utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi gusa make muriyo yashyizwe ahagaragara agaragaza uyu mukobwa witwa Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia nabo mumuryango wa Meddy, bishimye cyane urugwiro ari rwose.

Meddy avuga ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza cyane ko ubusanzwe uyu musore adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda nkuko yabitangarije Radiyo Rwanda agira ati

“Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.“

Ibitekerezo

  • bwagenzeneza mfite imanoyoguhanga indirimbo uzafashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa