skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA ’Gerard Mbabazi’ yakoze ubukwe bw’agatangaza na Uwase Alice[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Gerard Mbabazi, uri mu bakunzwe cyane kuri RBA cyane cyane mu biganiro nka Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu ndetse n’ikiganiro Zoom In gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we, Uwase Alice.

Sponsored Ad

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Mata 2021 ubera muri Kiliziya ya Paroisse Regina Pacis i Remera. Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu bake bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Nkuko byagaragaye mu mashusho, akanyamuneza kari kose kuri Gerard Mbabazi ndetse na Alice Uwase bari bagiye guhamya ko babaye umwe imbere y’Imana maze bagatangirana ubuzima bushya bw’abashakanye. Muri uyu muhango, umugeni yari yambaye ikanzu ifite ubwiza budasanzwe.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, basezeraniye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mbabazi Gerard na Uwase Alice bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

Uyu munyamakuru ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo kuko yahisemo kubigira ibanga, yatunguye benshi ubwo mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka yasohoraga impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe.

Byari biteganyijwe ko ubukwe bwe na Alice umuhango wo gusaba no gukwa wari kuba ku wa 30 Mutarama 2021, gusezerana imbere y’Imana bikabera muri Centre Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.

Ubwo yasohoraga ubu butumire yirinze kuvuga byinshi bimwerekeyeho n’umukunzi we uretse kuba barahuriye muri Misa.

Mbabazi Gerard akunzwe cyane mu kiganiro Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu, ikiganiro Zoom In gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2008 ahereye kuri Radio y’Abaturage ya Huye, akorera Radio Salus, Igihe.com, Kigali Today ubu akaba ari muri RBA.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa