skol
fortebet

Umunyarwenya Eric Omondi abagore bamukozeho, Polisi ya Kenya yamutwaye amaguru adakora hasi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyarwenya umaze kwamamara cyane muri Kenya, Eric Omondi yatwawe amaguru adakora hasi, ajyanwa na Polisi ijya kumufunga.

Sponsored Ad

Ifungwa ry’uyu munyarwenya ryemejwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gusuzuma amafilime muri Kenya,Dr. Ezekiyeli Mutua uvugako ari nawe wamufungishije.

Biravugwako, Omondi yafunzwe azira umushinga wa filime y’uruhererekane yari yatangiye gukora yise “Wife Material” yagombaga kujya igaragaramo abakobwa w’ikimero n’ibibuno binini baturuka mubihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania.

Icyatumye uyu munyarwenya afatwa, ngo yarenze ku mategeko agenga abakora ama filime muri iki gihugu, mu duce twambere tugaragara muri iyi filime hakaba hagaragaramo abakobwa bambaye imyambaro ikojeje isoni.

Kugeza ubu, Omondi acumbikiwe na Polisi ya Kenya mu mujyi wa Nairobi.

Mbere y’ifatwa rye, Eric Omondi yavuganye na CloudsFM Amplifier avuga ko Polisi ya Nairobi ejo yataye muri yombi bamwe mu bakobwa bagaragaye mu duce twambere tw’iyi filime yise “Wife Material”

Mu bagaragara muri iyi filime bazwi, harimo Gigy Money umukobwa w’ikimero uzwi cyane muri Tanzania, uyu akaba aherutse gutuma televiziyo ya Wasafi ihabwa ibihano by’amezi atandatu idakora kubera, uburyo yagaragaye yambaye imyambaro ikojeje isoni ubwo yari mugitaramo cyatambukaga Live kuri iyi televiziyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa