skol
fortebet

Umupasiteri akurukiranyweho kwica umwana, umutwe we akawushyingura kuri aritari y’urusengero(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

ku wa Kane w’icyumweru gishize, Polisi yo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria yataye muri yombi umupasiteri witwa Adedoyin Oyekan ashinjwa kwivugana umwana muto w’imyaka 7 y’amavuko w’umuhungu, yarangiza umutwe we akawutaba mu rusengero imbere ahazwi nko kuri aritari.
Umuvugizi wa polisi muri uriya mujyi, Olarinde Famous-Cole yabwiye itangazamakuru ko ubu bwicanyi bwakozwe n’abagabo 3 barimo n’umupasiteri iperereza rikaba rikomeje gukorwa hagamijwe kureba niba nta bandi babyihishe inyuma ariko rikaba (...)

Sponsored Ad

ku wa Kane w’icyumweru gishize, Polisi yo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria yataye muri yombi umupasiteri witwa Adedoyin Oyekan ashinjwa kwivugana umwana muto w’imyaka 7 y’amavuko w’umuhungu, yarangiza umutwe we akawutaba mu rusengero imbere ahazwi nko kuri aritari.

Umuvugizi wa polisi muri uriya mujyi, Olarinde Famous-Cole yabwiye itangazamakuru ko ubu bwicanyi bwakozwe n’abagabo 3 barimo n’umupasiteri iperereza rikaba rikomeje gukorwa hagamijwe kureba niba nta bandi babyihishe inyuma ariko rikaba ryamaze guta muri yombi 2 gusa .

Igihimba bagishyize mu mufuka bagihisha mu matiyo

Uyu mupolisi yavuze ko umutwe w’uyu mwana wari ushyinguye aho mu rusengero naho ibindi bice bakabibika mu mifuka bakabihisha mu matiro manini atagikora.

Umwe muri bo witwa Eric, ngo niwe waje gukekwa hanyuma atanga abandi bagenzi be bafatanyije uyu mugambi w’ubugizi bwa nabi.

Pasiteri na Eric bategereje gushyikirizwa ubutabera

Kugeza ubu, uyu mupasiteri na Eric bafatanyije bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Odogunyan mu gihe umurambo uri ku bitaro.

Uyu musore witwa Eric, ngo wari n’inshuti ya se w’umwana, ni we wagiye kumufata iwabo amushyira uwo mupasiteri ku rusengero aho bamuciriye umutwe, nyuma se w’umwana yajya kumubaza aho ari, umusore akamubeshya ko yamwohereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa