skol
fortebet

Umuramyi Adrien Misigaro n’umuvandimwe we i Kanombe bakiriwe n’inkumi z’ikimero avuga no ku rukundo rwe na Miss Mutesi Jolly[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 nibwo Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana,uzwi nka Adrien Misigaro n’umuvandimwe we Gentil Misigaro basanzwe baba muri Amerika basesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’i Kanombe mu bukangurambaga bise ‘Each one reach one’ azahurizamo abandi bahanzi bakomeye muri gospel ndetse n’abandi barimo abakoresheje ibiyobyabwenge kugira ngo babirwanye mu bana b’u Rwanda.

Sponsored Ad

Adrien Misigaro n’umuvandimwe we n’inshuti zabo zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basesekaye i Kanombe mu masaha ya saa mbili z’ijoro aho basanze bategerejwe n’itangazamakuru n’inkumi z’uburanga zari zifite indabo ndetse bambaye n’imyambaro isa ,aba bombi babajijwe ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubu bukangurambaga bubagaruye mu Rwanda buzaherekezwa n’igitaramo bafite ku itariki 8 Werurwe muri Intare Arena.

Basobanura impamvu ubu bukangurambaga babwise ’Each One Reach One’,bavuze ko bashaka kugaragaza ko buri wese yakora kugera no ku wundi akagira icyo amufasha,ari muri urwo rwego bo ngo bahisemo gukora ubukangurambaga kuri buri wese akaba yagira uruhare rwo kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko rw’u Rwanda rwitwa ko arirwo Rwanda rw’ejo.

Aba ni bamwe mu bazavuga ubutumwa bwiza muri iki gitaramo kizabera mu nyubako ya Intare Arena

Adrien Misigaro n’umuvandimwe we Gentil Misigaro bari kumwe n’inshuti zabo n’ubwo bari bavuye mu rugendo ntibabashije guhita bataha ngo bajye kuruhuka kuko bari kumwe n’itangazamakuru bagiye muri Bisi ’Bus’ imenyereweho gutembereza abantu batandukanye umujyi wa Kigali,ndetse nabwo bagenda babazwa ibibazo n’abanyamakuru birimo n’ibyerekeranye n’ubuzima bwabo bwite butari ubwo mu muziki.

Aha mu bibazo byagarutsweho cyane ni urukundo rwagiye ruvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga rwa Adrien Misigaro ndetse na Miss Muutesi Jolly,aho uyu muhanzi yahise abitera utwatsi akavuga ko abantu ubu basigaye bakwirakwiza ibyo bishakiye bifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse bikanagera kure,akaba yabihakanye avuga ko Jolly ari inshuti ye bisanzwe kuko ngo hari n’ibikorwa bindi bakorana ndeste anavuga ko bitanashoboka kuko ngo ari umugabo w’ubatse ufite umugore n’abana batatu.

Aba ni bamwe mu bo bavanye muri Amerika nabo bazaririmba muri iki gitaramo

Mu bindi yabajijweho ni ku bijyanye no kuba yarahisemo umuraperi Fireman usanzwe aririmba indirimbo zisanzwe zitaririmbiwe Imana,akaba ari mu bo yahisemo bakorana muri ubu buvugizi buzaba tariki ya 8 Werurwe,avuga ko impamvu ari uko yahoze akunda umuziki we kandi nawe akaba ari mu bakoresheje ibiyobyabwenge ko ariwe uzi neza ububi bwabyo kubarusha,Adrien Misigaro kandi akaba yanahishuye ko hari n’umushinga w’indirimbo afitanye n’uyu muraperi nubwo yirinze gutangaza izina ryayo.

Mu bandi bahanzi Adrien Misigaro uherutse no gusura ikigo Ngororamuco cya Iwawa,barimo Gisa Cyinganzo nawe wamenyekanyeho gukoresha ibiyobyabwenge,umuvandimwe we Gentil Misigaro ndetse na Israel Mbonyi.

Adrien Misigaro avuga ko iki gikorwa cye cyatangiye umwaka ushize kimaze kugira impinduka mu rubyiruko kuko mu mushinga we harimo urubyiruko rwahoze rukoresha ibiyobyabwenge ubu rukomeje kwiteza imbere kandi rukanamufasha muri ubu bukangurambaga.

Adrien Misigaro yatangiriye umuziki we muri Amerika,akaba hashize imyaka 17 yose atuye hanze y’u Rwanda,nubwo umuziki we awukorera hanze y’igihugu cye ntibiwubuza kuhamenyakanira cyane.Yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane,zirimo ’Ntacyo Nzaba,Nkwite Nde,Twarahuye na Mfite Impamvu’.


Umuvandimwe we Gentil Misigaro hamwe n’umwe mu nshuti zabo bavanye muri Amerika


Bakigera ku Kibuga cy’indege cy’i Kanombe bahawe indabo


Umuraperi Fireman nawe ni umwe mu bifatanyije nabo kuzenguruka umujyi wa Kigali






Bamwe mu bakobwa b’ikimero baje kubakira ku kibuga cy’indege i Kanombe


Ibitekerezo

  • Mu madini menshi,ubu hadutse ibyo bita ngo ni Abaramyi,Abahanuzi,etc...
    Biyongera kuli Pastors,Reverands,Bishops,Apotres,etc...Ibi byo kwiha Titres Yesu yasize abibujije abakristu nyakuri.Yasabye ko abakristu nyakuri bose bagomba kureshya.Umukristu wese "aramya" Imana kandi Imana ikamwumva.Ntabwo akeneye "Abaramyi" cyangwa Pastor kugirango agere ku Mana.Nkuko Bible ivuga muli Timoteyo wa mbere igice cya 2,umurongo wa 5,Umuhuza w’Imana n’abantu ni "umwe gusa".Ni Yesu.Ntabwo ari Maliya,Pastor,Padiri cyangwa Umuramyi.Biriya byo kwiha Titre,bituma benshi baha amafaranga abakuru b’amadini,babeshya ko babasabira ku Mana.Ntabwo aribyo.Buri wese ashobora "kwigerera" ku Mana,akayisaba icyo ashaka,anyuze gusa kuli Yesu.

    Ariko iyo mubaza umuntu inkundo z’urudashoboka, muba mwibaza ko abanywa amata bose ari abatunze inka??? Kandi abafungura bose siko bajya ku meza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa