Umuraperi w’umunyarwanda umaze kubigira umwuga yakoze indirimbo n’amashusho byihariye harimo ukuri kose atunga agatoki na Minisiteri zitandukanye[YIREBE HANO]
Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018
Umuhanzi nyarwanda w’umuraperi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yagiye ahuriramo n’abandi baraperi ’Takramo,Tambaza..nizindi’ yakoze indirimbo yise ’UKURI’,aho agaruka ku bintu byinshi bitandukanye bisigaye bibera mu Rwanda.
Indirimbo n’amashusho yayo Masotela yashyize hanze mu kwandika akaba yaragiye yibanda cyane kuri rubanda,aho yagiye anibaza ku bakora umwuga w’uburaya we afata nk’abacuruzi b’ikiyobyabwenge.
INDIRIMBO YAYISHYIRIYE HANZE RIMWE N’AMASHUSHO YAYO
Masotela akaba yagiye kandi agaruka ku nkumi n’abasore basigaye bihindura uruhu bisiga mukorogo aha akaba yahise asaba na Minisiteri ibishinzwe kugira icyo ibikoraho kuko bimaze gutera indi ntera,ndetse mu kwandika iyi ndirimbo yise ’UKURI’ akaba yarakomoje no ku bahanzi nyarwanda bakataje mu gukora ibihangano by’inshishurano aho agira ati ’Umuziki Nyarwanda wahindutse Bongo’ nibindi byinshi yagiye avuga mu ndirimbo ye ifite iminota 2 n’amasegonda 42 nta Chorus.
KANDA HASI WIREBERE UNIYUMVIRE UBURYO UYU MURAPERI YIBASIYE ABANTU BENSHI:
Indirimbo ’UKURI’ amajwi yatunganyijwe na ’PACO’ n’amashusho aba ariwe uyakora nkuko Masotela yabitangarije UMURYANGO.
Masotela ni umusore w’umunyarwanda umaze kugaragaza ubuhanga n’imirapire by’ihariye mu njyana ya Hip Hop nkuko namwe mwabyiyumviye muri iyi ndirimbo nshya yashyize hanze itagira Chorus.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *