skol
fortebet

Reba uburyo umuriro watse hagata y’abakunzi batari bake b’irushanwa rya Miss Rwanda batishimiye abakobwa 2 baraye bambitswe ikamba[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryakeye abakobwa 3 bari muri Bootcamp baraye bambwitswe amakamba atandukanye ariyo Miss Heritage, Miss Photogenic ndetse na Miss Congeneality, gusa nyuma yitorwa ry’abakobwa ubu ikiri kuvugwa ni amanyanga akomeye ari gukorerwa muri Boot Camp.

Sponsored Ad


Ku ikubitiro abantu batunguwe no kubona umukobwa witwa Cyiza Vanessa ahawe ikamba rya Miss Congeniality rihabwa umukobwa watowe na bagenzi be ko yababaniye neza kandi, kuwa gatatu abo bagenzi be ari bo bari batoye ko yirukanwa. Ibi bikaba byateye urujijo ababibonye.

Nyuma bakaba bongeye kwinubira umukobwa wabaye Miss Photogenic ’uburwe n’amafoto’ ariwe Muyango Claudine aho bagiye bavuga uburyo adakwiye nabusa iri kamba ndetse banakomeza kumutuka bamushinja ikimenyane ko yaba aziranye n’abategura irushanwa.

Mu bitekerezo byatanzwe ku rukuta rwa Instagram ya Miss Rwanda by’abantu batishimiye amwe mu makamba abo bayahaye bagahamya ko habayemo uburiganya,bagize bati :

*Fake Miss Rwanda!!!umukobwa Cyiza Vanessa ko yavuyemo ejo ko atigeza ataha nk’abandi agasigara muri BootCamp bivuze ngo yarabizi ko azaba miss Congeniality!!ikindi kuki mwatangaje ko bizaba Vendredi muri Gala night none mukaba muje mudutunguza amafoto gusa!!Ibi si irushanwa ahubwo ni ihererekanwa.

*Hhhh!!njyewe numiwe simbabeshye pe!!Muyango nta Kamba na rimwe rwose yarakwiye !!Maybe ko mwagendeye kuko asa nk’ukuze wenda!!gusa hari icyo mutugaragarije twatangiye kubona mu mafoto before...Soon Rwandans baragaragaza ukuri kwibyavuzwe kenshi bihuzwe nukuri kuri kugaragara rwose..Anyway,hari inkuru Final 26-01-2019!!Hatabayeho gushishoza Miss Rwanda ishobora kuba kera habayeho mu Rwanda.

*Muri ibisambo..wa mugani ibyo byose twabimenye mbere yuko biba..amakuru twari tuyafite.

*Nuko muba mwariye ruswa nyine kuko iyo aba atari ruswa uyu Muyango ntiyagombye kwambikwa iri kamba ntabwo aberwa.

*Mana yanjye ndemeye koko muri ibisambo...mwatubwiye ko ari kuwa gatanu none murabikoze..muragatsindwa mwitwikiriye ijoro ntasoni.

*@missrwandadotrw ese ubu koko mubona mudafite ikibazo?niba mushyiraho post muri comments zirenga 100 ishimira ibyo mwakoze..ahubwo bigaragar ko ari ubujura bukoze mu bugoryi..mwumva bizagera he?

*Gaju Anita niwe wari urikwiye pe.

*Aha muratubeshye pe ..mbega mwebwe ..uyu koko yarusha Gaju hhhh...narumiwe turabibikiye Final.

*Twatewe isoni no kubareba ..gusa uko bigenda kose Miss w’abanyarwanda ni Mwiseneza Josiane ..naho abo ni babe Miss wa Cogebank kuko sinumva nuburyo icyitwa Bank cyakuririra kuri Josiane ngo kibone kibone icyo guha izo njijikazi..ubundi abandi ko mwabirukanye mukabaha ababaherekeza iwabo ako kagoryi mukakareka karirwa aho ngaho kakanaharara hahahahaha harya ngo famille ye yatanze Millions ..njya mbareba ntimwavirira n’igiceri cy’icumi.

*Congeniality yakabaye Inyumba Charlotte kuko niwe watowe n’abagenzi be inshuro ebyiri zose yanjyeze kuri probation..sinumva ukuntu uyu yaba Congeniality bagenzi be batarabigaragaje ubwo yari kuri probation.Unexpected funny things though.

*None se niba yarababaniye neza kuki batamutoye da..izo ni kata bana the cat yari yamutubwiye kare.

*Some Questions about her crown:Ko tuziko miss Congeniality bayiha umukobwa wabanye neza nabandi none ikaba yahawe Vanessa kandi tuziko yabaye eliminated kuko bagenzi be batamutoye?iyo aba yarabanye nabo neza ntiyari gutaha..ndashaka ko mubinsobanurira.

*She was eliminated and crowned Miss Congeniality..so what about those 15 who were surviving all those challenges?

*Njye ndibaza bikanyobera umukobwa bagenzi be batoye ko ataha bakamwima amahirwe ko akomeza ..uyu munsi niwe batoye ko bamukunze bisobanuye ko habaye influence rero mu gutaha kwe right?

*Ubundi uyu Vanessa mbona yari kuba nk’Igisonga sinzi impamvu yavuyemo.

*Ok..mukore ku yandi ariko irya Jojo murireke.

*Hari ikintu mwese mukurikiye iri hererekanwa makamba no kuryita irushanwa ...icyo mugomba kumva nuko hari uwazanye igitekerezo cya Miss Rwanda ari nawe ugihagarariye noneho we rero nk’umushinga ari uwe ukaza gufata isura y’u Rwanda kubera izina..ariwe ntarumva ko icyo we yitaga business ye ku giti cye nk’umuntu wagize igitekerezo cyakuze kikaba cyararenze ibi we yita ko abona yagaruza intoki niyo mpamvu ubona hari ibintu adakozwa kuko ntarasobanukirwa icyo we yitaga igitekerezo ko cyabaye ikindi kintu gifite ishusho y’igihugu..niyo mpamvu ubona akibifata nk’akarima ke.











Ibitekerezo

  • Muzahindure izina mwibye rya "Miss Rwanda". Ubitegura ibi bisa n’ibirori simuzi. Niba yitwa "X", muyite "MISS X". Ikintu mujye mugiha inyito yacyo nyayo.

    Arikose ababantu bahagarariye miss rwanda bameze bate koko? barafata umukobwa birukanye muri bootcamp bakamuha ikamba ngo yabanye neza nabandi! gutese kdi bagenzibe baratoyeko ataha? umva abanyarwanda ntitukibeshywa di! hanyumac iyo time table yo gutangira amakamba muri bootcamp yakozwe ryari? namwe ubwanyu byabacanze kbsa. mumenye ko turigukurikirana umunota kuwundi ibyo mukora byose.
    wagirango ntamuntu mukuru ubarimo ubagira inama.

    ariko umuntu witwa the cat 250 natangiye kumutinya,uziko wagirango arerekwa!muribuka adusaba ati mubike iyifoto nzababwira ibyayo!Vanessa,Muyango,numwe wasohotse yihishe ajya kutubwira umushinga wa fake!umushinga utaravuzwe mbere tuwufata fake!none kuko yashyizehanze amanyanga yabo banzekubavaniramo aho babahaye udukamba batateganyije,ninkokubakoma munkokora!umva miss final nimuticara nho mwige kungaruka zizaba muramutse mwatekinitse nakazi kanyu.njyewe mbona na leta yurwanda izabakurikirana mwabisambo mwe!mwibuke icyaha cya ruswa nicyaha gikaze,ikindi kandi muraregwa icyaha cyoguhabwa ruswa ishingiye kugitsina!bizabagaruka

    Yewe mbona ariko cogebank nayo nkumuntu ushaka abanyamuryo hirya nohino mugihugu bakabona gufungura branches nuko batora jojo intara imigi bose bibona muri jojo wacu naho nibashaka kd gufunga nahafunguye nibareke ibyobisambo bitegura byibire uwobashaka kukombona baduhumye amaso umukobwa yarasezerewe bagenzibe batoye ko ataha none niwe batoye ko yabanyeza nabagenzibe kd uwoberekanye inshuro ebyiri ahari niwe bagenzibe bashaka araryimwa aaaaahaaaaanzabandeba ariko irijoro byo birabaniga nimwibeshya kata zanyu

    Nyamara birakorwa n’abitwa "abakristu".Kuba abantu badatinya Imana yaturemye,bituma isi iba mbi.
    Abantu batinya Imana ni bake cyane.Nkuko bible ivuga,abo bake nibo bazarokoka ku munsi w’imperuka wegereje.Mwujye mwibuka uko byagenze ku gihe cya NOWA.Imana yishe abantu bose bari batuye isi,kubera ko bakoraga ibyo itubuza.Hasigaye abantu 8 gusa bumviraga Imana.
    Bible ivuga ko ariko bizagenda ku munsi wa nyuma uri hafi.Abapfuye bayumvira,izabazura kuli uwo munsi.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muve mu manyanga,mukoreshe ukuri,aho kwiba amajwi nkuko Kabila yabigenje,ayibira Kisekedi.Bibabaza Imana yaturemye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa