skol
fortebet

Umukunzi wa Anita Pendo yavuze impamvu yihutiye kumutera indi nda

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Nizeyimana Alphonse uzwi ku izina rya Ndanda yahishuye impamvu yamuteye kongera kubyarana n’umukunzi we Anita Pendo, nta gihe kinini cyari gishize bibarutse imfura yabo yitwa Tiran.

Sponsored Ad

Hashize iminsi amakuru abaye kimomo ko Anita Pendo yitegura kwibaruka umwana wa kabiri,aho abantu bahise batangira kumwibasira bavuga ko atazi kuboneza urubyaro, gusa ku ruhande rwe ababwira ko kubyara Atari icyaha.

Umugabo we Ndanda Alphonse yatangaje impamvu yamuteye inda ya kabiri mu buryo bwihuse, ndetse yongera gushimangira ko urukundo rwabo rumeze neza ntakibazo kiri hagati yabo.

Ndanda ati “ Buri wese agira Plan ze, burya iyo ubyaye abana babiri basa nkabakurikirana biroroha kubarera. Ntago biriya byabaye kubw’impanuka Ntago byatugwiriye twaricaye turabivugana turabipanga neza twemeranya kubyara abana babiri kugira ngo tubarere tugifite imbaraga.”

Ndanda usanzwe ari umuzamu w’ikipe ya AS Kigali, yanabwiye abantu birirwa bavuga ko Anita afite undi mwana yabyaye hanze ko ‘ari ibihuha’, kuko ngo ntago ashobora kwihakana umwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa