skol
fortebet

Umusore w’umunyarwanda uvuye kwiga ibyo gutunganya amashusho mu Buhinde yatangiye kwerekana ko yahigiye byinshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore w’umunyarwanda ufite amazina y’ababyeyi ya Iradukunda Pacifique ariko uzwi ku izina ry’akazi akora ko gutunganya amashusho rya Paco Tash yatangiye kwerekana ubuhanga yavanye mu gihugu cy’Ubuhinde.

Sponsored Ad

Paco Tash umusore w’imyaka 23 y’amavuko yagiye kwiga mu gihugu cy’Ubuhinde ibyo gutunganya amashusho mugihe kingana n’imyaka 4 abihererwamo n’impamyabumenyi akaba yatangiye kwerekana ubumenyi yakuyeyo abicishije mu mashusho amaze gukorera abahanzi kuva yavayo.

Mu ndirimbo ebyiri amaze gukora kuva yava mu gihugu cy’Ubuhinde abagiye bayabona bose barayashimye ndetse bakajya babonamo itandukaniro n’abandi batunganya amashusho bo mu Rwanda kuko nawe afite umwihariko we ayakoramo.

Ubwo twaganiraga n’uyu musore twamubajije ikidasanzwe we yaba azanye mu ruganda rwa muzika Nyarwanda cyamufasha guhangana nabandi bahuje umwuga maze adusubiza agira ati "Ubundi mu Rwanda n’abahanzi nyarwanda bamenyereye ko buriya ngo video nziza ari iyashowemo akayabo k’amafaranga rimwe na rimwe amashusho ntanahure nicyo baririmbye bagambiriye kwerekana...Ikindi buriya Director agomba kugukorera amashusho bitewe nuko umufuka wawe ungana kuko Video ntirangirira kuri Scene gusa kuko haba hagomba kugaragara n’ubuhanga bwa Director muri Editing".

Uburyo atunganyamo amashusho buratandukanye

Paco Tash twagerageje no kumubaza uwo bahuje umwuga yavuga ko yahangana nawe maze yirinda kugira icyo abivugaho ahubwo adutega ibikorwa biri imbere ko aribyo bizamugaragaza uwo ariwe.

INDIRIMBO "MICROPHONE" AUDIO NA VIDEO BYAKOZWE NA PACO TASH

Mu ndirimbo Paco Tash amaze gukorera amashusho mugihe kingana n’amezi 4 avuye mu gihugu cy’Ubuhinde harimo iyitwa "ABAREZI",N’indi yagaragarijeho indi mpano afite kuko ariwe wafashe amajwi yayo akanayatunganya ariyo "MICROPHONE" y’umuhanzi nyarwanda ukiri kuzamuka uzwi ku izina rya M-Zero.

INDIRIMBO "ABAREZI" AMASHUSHO YAKOZWE NA PACO TASH:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa