skol
fortebet

Umusore yazengurukijwe Umujyi wa Huye yikorejwe ihene yibye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, bafashe umusore amaze kwica ihene bamutegeka kuyiheka ku bitugu bamuzengurutsa Umujyi wa Huye mbere yo kumushyikiriza Polisi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2018 .Umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko utuye mu Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye yafashwe amaze kwica ihene y’abandi bamutwara kuri Polisi ayikoreye

Ibi bije nyuma yaho abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Huye batangaje ko barembejwe n’abajura babiba ibintu bitandukanye cyane byiganjemo amatungo, bagasaba ubuyobozi kubafasha guhashya abo bajura.

Uyu musore wahekeshejwe ihene ngo bamufashe amaze kuyica ayisanze aho yari iziritse ku rugo, yitegura kuyijyana. Abayimuhekesheje bavuze ko bashakaga gutanga isomo kuri we no ku bandi bose bafite ingeso yo gutwara iby’abandi.

Umwe mu bari bamushoreye yagize ati “Tuje tumushoreye kuko baratujujubije, baraza wamesa umwenda bakanura, ibase bagatwara, matola bakajyana, ihene bakaza bakica bakajyana, baherutse no kudutwara ingurube ebyiri, ntacyo basiga kuko iyo winjiye mu nzu usanga bateruye n’isafuriya ku ziko”.

Undi yagize ati “Njyewe n’umugore twakinze turagenda hadashize n’iminota itanu ngarutse nsanga urugi bamaze kuruca, imyenda yanjye n’iy’umugore bayijyanye, imyaka yose bayijyanye nta kintu na kimwe badusigiye, ubujura burakabije. Ibi byo kumuzengurutsa mu mujyi bitanga isomo ku bajura bose bakabona ko twabahagurukiye."

Abo baturage banavuga ko bababazwa no kuba iyo bafashe umujura bakamushyikiriza inzego z’umutekano arekurwa nyuma y’igihe gito ataryojwe ibyo yakoze, bagasaba ko byakosorwa uwafashwe akajya ahanwa kuko biri mu bitiza umurindi ubujura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa