skol
fortebet

Umutoza Mashami Vincent nawe yavuze kuri Kwizera Olivier wahawe ikarita itukura

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi yavuze kuri Kwizera Olivier wahawe ikarita itukura ku munsi w’ejo mu mukino wahuzaga ikipe y’U Rwanda n’ikipe ya Cameroon. Tubibutse ko iyi karita itukura Kwizera yari abonye ari iya kabiri kuko iya mbere yari yayibonye ubwo u Rwanda rwakinaga na Guinée muri CHAN 2020.

Sponsored Ad

Nkuko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wahuje U Rwanda na Cameroon, umutoza Mashami Vincent yavuze ko bitakagombye gutera urujijo ko Kwizera Olivier ariwe muzamu wa mbere w’Amavubi nubwo Emery Mvuyekure nawe ari umuzamu mwiza.

Yagize ati «Reka mbisobanure neza umuzamu wa mbere ni Olivier, ntakintu kinini nabivugaho muzi impamvu atakinnye umukino ubanza, atarabona ikarita itukura yadufashije ariko na Emery ni umuzamu mwiza yakoze akazi neza ».

Amavubi yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 53,yanganyije 0-0 na Cameroon mu mukino wa nyuma wo mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Amavubi yasabwaga gutsinda Cameroon ariko agategereza ko Cap Verde itsindwa na Mozambike,yananiwe kwinjiza igitego mu izamu ry’izi ntare z’inkazi banganya 0-0.

Ku munota wa 12 w’umukino,Cameroon yabonye uburyo bukomeye ubwo Vincent Aboubacar yacaga mu rihumye ba myugariro b’Amavubi ariko ateye umupira ujya hanze.

Cameroon yakomeje kurusha u Rwanda guhererekanya umupira byatumye ku munota wa 13 Mutsinzi Ange ahabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 37 w’umukino,Rutahizamu Vincet Aboubakar yasigaranye n’izamu ariko ba myugariro b’u Rwanda bamukura umupira ku kirenge agiye gutera mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,Amavubi na Cameroon baje bahinduye uburyo bw’imikinire ndetse batangira gusatirana kuko umupira wavaga ku izamu rimwe uhita ugera ku rindi.

Ku munota wa 53,Kwizera Olivier yasigaranye na rutahizamu wa Cameroon witwa Nicolas Moumi bonyine,afata umwanzuro wo kumutega byatumye ahabwa ikarita itukura,u Rwanda rusigara ari abakinnyi 10.

Umutoza Mashami yahise afata umwanzuro wo kwinjiza umunyezamu Mvuyekure Emery asimbura Iradukunda Jean Bertrand,ikipe isigara ari abakinnyi 10.

Icyakora,Cameroon yabonye itike ndetse izanakira iki gikombe,nta bushake bwo gusatira cyane yari ifite ndetse imikinire yayo yari ku rwego rwo hasi byatumye Amavubi agira agahenge.

Mu minota ya nyuma nibwo Cameroon yazutse ishaka kwinjiza igitego nk’aho ku munota wa 87 rutahizamu wayo yasigaranaga n’umunyezamu Mvuyekure atera umupira hejuru.

Umukino wajekurangira ari 0-0 bituma Amavubi yiyongera ku yandi makipe yose yo muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba yabuze itike yo kwerekeza muri AFCON 2021. Amavubi aheruka muri AFCON muri 2004 yabereye muri Tunisia.

Muri iri tsinda, Cape Verde yatsinze Mozambique igitego 1-0 ihita ikatisha itike yo kwerekeza muri AFCON iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa