skol
fortebet

Federasiyo ya filime mu Rwanda ntiyatereranye D’Amour nk’ uko bamwe babikeka

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

John Kwezi Umuyobozi wa Federasiyo ya filime mu Rwanda yasubije abizaga impamvu batarimo gukurikirana ubuzima bwa D’Amour urwaye , aho yavuze ko kuva babimenya bamukoreye ubuvugizi gusa birinda kubitangaza cyane aho kuri ubu barimo kuvugana na Minispoc ku buryo bafatanya gukorera ubuvugizi uyu mukinnyi wa Filime muri Minisante akaba yafashwa kujya kwivuza impyiko nk’uko hari abandi iyi minisiteri isanzwe iha ubufasha.

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mutoni Assia yanenze federasiyo ya filime mu Rwanda itari kwita ku buzima bwa D’Amour urembye bikomeye kubera ikibazo cy’impyiko aho akeneye miriyoni 20 z’amanyarwanda kugirango ajyanwe kuvurizwa mu gihugu cy’Ubuhinde.

D’Amour wamamaye nka Papa Shafi muri cinema nyarwanda amaze igihe arwaye aho bamwe muri bagenzi be batangiye gukora ubukangurambaga kugirango babone amafaranga yo kuvuza uyu musore kuri ubu ufite ikibazo cy’impyiko . Gusa ngo nubwo ibi bikorwa ,Mutoni Assia asanga federasiyo ya filime mu Rwanda ariyo yari ikwiye gufata iya mbere mugukusanya inkunga yo kuvuza D’Amour Selemani.

Umuyobozi mukuru wa federasiyo ya filime mu Rwanda yatangaje ko batari bakwiye kunengwa kuko bakimenya ko D’Amour arwaye babaye aba mbere mu kumutabariza ngo ababishoboye bamufashe ndetse hari n’ubufasha bwakusanyijwe binyuze muri uko gutabaza kandi kwageze kuri nyir’ubwite.

John Kwezi yongeyeho ko nyuma y’iminsi mike bamaze bamenye ko D’Amour Selemani yasabwe kujya kwivuriza hanze ndetse yabonye ibyangombwa bahise bihutira gushakisha uko nka Federasiyo bamukorera ubuvugizi cyane ko ku bwabo nta mafaranga runaka bafite bamuha. Yatangaje ko mu buryo bunyuze mu nzira zizwi batangiye kuvugana na Minispoc ku buryo bafatanya gukorera ubuvugizi uyu mukinnyi wa Filime muri Minisante akaba yafashwa kujya kwivuza impyiko nk’uko hari abandi iyi minisiteri isanzwe iha ubufasha.

John Kwezi we asanga uyu mukinnyi wa Filime wavuze ko batari kwita kuri D’Amour yabitewe n’uko nta makuru ahagije yari afite ndetse ko mu buryo bakozemo iki gikorwa birinze kubitangaza cyane kuko ngo byari no kugorana gusobanurira buri wese ko hari ibyo bari gutegura cyangwa bari gukora.

Aha akaba yanaboneyeho guhamya ko na federasiyo bashyigikiye ibitekerezo binyuranye biri gutangwa by’uburyo hakusanywa ubushobozi bwo kuvuza uyu mukinnyi wa Filime urembejwe n’indwara y’impyiko. Yatangaje ko igitekerezo cyiza cyose kigamije gufasha uyu mukinnyi bazagishyigikira ariko kugeza ubu bakaba bari gukora uko bashoboye ngo bakorere uyu mukinnyi ubuvugizi kurusha ibindi byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa