skol
fortebet

Umuzimu wa Masogange watangiye kwibasira zimwe mu nshuti ze

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime, Irene Oprah yavuze ko abuze amahwemo biturutse ku buryo aterwa n’abazimu nyuma y’urupfu rw’inshuti ye Masogange.

Sponsored Ad

Umunyamideli wari ukomeye muri Tanzania Agnes Gerald uzwi nka Masogange, yapfuye ku itariki ya 20 Mata 2018, umurambo we washyinguwe iwabo mu cyaro ahitwa Utengule mu Ntara ya Mbeya. Uyu mukobwa warukunzwe kubera ubwiza bwe urupfu rwe rwasize benshi mu gahinda gakomeye by’umwihariko abakinnyi ba filime n’abakobwa bagenzi be bafatanyaga mu mwuga wo kwigaragaza mu mashusho y’indirimbo[video vixen].

Mu kiganiro Irene Uwoya wahoze ari inshuti magara ya Masogange yahishuye uburyo urupfu rw’uyu mukobwa rwanze kumuvamo ndetse ko akenshi amubona mu nzozi ubundi yaba yicaye mu rugo akamubona atambuka.

Uwoya n’umugabo we Dogo Janja ndetse na Masogange bahoze babana mu nzu imwe. Uyu mukobwa amaze gupfa, bafashe umwanzuro wo kwimuka bakava muri iyi nzu yari mu gace kitwa Makongo Juu mu Mujyi wa Dar es Salaam bajya gukodesha indi nzu yisumbuye kuyo babagamo aho ku kwezi bayishyura iamadorali 800$ ku kwezi .

Uwoya yahishuye ko nubwo bavuye mu nzu babanagamo na Masogange, aho batuye naho yahaburiye amahoro biturutse ku buryo abazimu bamutera mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Mba numva ndimo kumubona gutya aciyeho, ibyo bituma binanira rero, eeeh! Inshuro nyinshi mba mubona atambuka imbere yanjye…”

Uburyo urupfu rwa Agnes Gerald ‘Masogange’ rwazonze Irene Uwoya siko byagenze kuri nyakwigendera Ndikumana Katauti banafitanye umwana. Oprah yavuze kenshi ko atazibagirwa Masogange nyamara kuri Katauti yaricecekeye ari nacyo benshi bahereyeho bavuga ko urupfu rw’uyu mukinnyi wahoze ari umugabo we ntacyo rwamuhungabanyijeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa