skol
fortebet

Umwana w’ imyaka 8 y’amavuko agiye gutangira kwiga kaminuza

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Laurent Simons, ni umwana ufite ubwenge budasanzwe akaba agiye gutangira kwiga amasomo yo muri kaminuza afite imyaka umunani y’amavuko.

Sponsored Ad

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza,yavuze ko Laurent Simons afite se ukomoka mu Bubiligi, naho nyina akaba ari Umuholandi.

Amasomo abandi bana biga imyaka 6 we yayize mu mwaka umwe n’igice, abandi bana bagiye kujyana muri kaminuza bamurusha imyaka 10.

Aganira na radiyo RTBF yo mu Bubiligi uyu mwana yavuze ko akunda cyane imibare, ati “Ni uko ari migari, harimo statistics, geometry, algebra,…”.

Se w’uyu mwana avuga ko akiri muto yakunze kugira ubuzima bugoranye, bigaragara ko adashishikajwe no gukina n’abandi bana, ndetse atanashishikajwe no gukinisha ibikinisho by’abana.

Nyuma y’ikirihuko kirekire cy’amezi abiri, Laurent Simons azatangira kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa