skol
fortebet

Umwana wagaragaye udafite umunwa n’akananwa akomeze gutangaza isi yose(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’ubu Russia habonetse umwana w’imyaka itatu utagira umunwa n’akananwa ukomeje kubabaza buri umwe umukubise amaso.
Uyu mwana yitwa Darina Shpengler ni umurusiyakazi uba mu gace ka Siberia, akaba yaravutse nta numwa n’akananwa agira, ndetse isura ye ihora yuzuyemo amaraso kubera indwara itaramenyekana arwaye. Darina Shpengler ni umwana w’imyaka itatu utagira umunwa n’akananwa Ababyeyi b’uyu mwana bitwa Elena na Yury banze gukomeza guhisha umwana wabo, bamugaragariza Isi yose gusa (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ubu Russia habonetse umwana w’imyaka itatu utagira umunwa n’akananwa ukomeje kubabaza buri umwe umukubise amaso.

Uyu mwana yitwa Darina Shpengler ni umurusiyakazi uba mu gace ka Siberia, akaba yaravutse nta numwa n’akananwa agira, ndetse isura ye ihora yuzuyemo amaraso kubera indwara itaramenyekana arwaye.

Darina Shpengler ni umwana w’imyaka itatu utagira umunwa n’akananwa

Ababyeyi b’uyu mwana bitwa Elena na Yury banze gukomeza guhisha umwana wabo, bamugaragariza Isi yose gusa bagenda bakora uko bashoboye kugira ngo azabashe gukira.

Elena Shpengler, Mama w’uyu mwana ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa The Siberian Times yagaragaje akababaro afite nyuma yuko umuryango wose umutereranye, ugaca ukubiri nabe bose.

Yagize ati “Kuva nabyara uyu mwana, umuryango wanjye wampaye akato, ndetse ibiganiro bwanjye nabo bihita birangira, uretse murumuna wanjye wenyine niwe wakomeje kumba hafi, se umubyara n’abavandimwe be ntago barabasha kwakira ko ari uwacu, gusa ntago tugomba kumuha akato kuko ni uwacu ndetse tumujyana ahantu hose kuko turamukunda cyane.”

Ababyeyi be batangaje ko uyu mwana wabo ibigo byose byanze kumwakira bitewe nuko ngo akanga bagenzi be, gusa kubera ngo akunda kuririmba cyane nibyo akora amasaha menshi .

Ababyeyi be bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo hagire icyakorwa azavurwe akire amere nk’abandi bana.

Ibitekerezo

  • ewana uwomwana arababaje cyane imana imurinde acyire

    Bibaho naho umuntu abyara umwana ntihagire abamurebaho nubwo baba bavukana

    Bibaho gsa Imana imurinde akomeze kwihagana nababyiyi be azakira kuk byose nI Imana Ameen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa