skol
fortebet

Umwe mu basore bagize Just Family yivanye mu itsinda

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Chriss Lion umwe mu bagize Just Family yasezeye mu itsinda rya Just Family avuga yahisemo gusezera bagenzi be, kugira ngo abashe gukurikirana neza gahunda afite gukora, yanaboneyeho umwanya wo gushimira bagenzi be anabifuriza kugira ishya n’ihirwe muri byose bashaka kugeraho.

Sponsored Ad

Just Family ni itsinda rya muzika ryumvikanye kenshi mu bibazo byinshi. Iri tsinda kuva ryatangira rimaze kunyuramo abahanzi batanu gusa magingo aya hasigaye abahanzi babiri nyuma yuko Chris umwe muri batatu baririmbaga muri iri tsinda yasezeye bagenzi be ababwira ko atagishoboye gukomezanya nabo muri uru rugendo rwa muzika .

Chriss kuri ubu warumaze igihe kingana n’imyaka 2 akorana na Just Family nyuma yuko aje kuziba icyuho cya Croidja nawe wavuye muri Just Family kuri ubu inkuru igezweho nuko uyu musore yamaze gusezera kuri bagenzi be ababwira yahisemo gusezera bagenzi be, kugira ngo abashe gukurikirana neza gahunda afite gukora, yanaboneyeho umwanya wo gushimira bagenzi be anabifuriza kugira ishya n’ihirwe mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Iki kibazo cyo kumara igihe iritsinda risa naho rihagaritse ibikorwa bya muzika, byabaye hagati y’umwaka wa 2014-2016, biturutse ku musore Croidja wari uzwiho ubuhanga mu kuririmba wafashe icyemezo cyo gusezera bagenzi be, agahita yigira muri Amerika y’Epfo.

Abinyujie kuri konte ye ya Facebook yagize ati “yagize ati” Inzozi zidafite gahunda ni ibyifuzo, ntitwagenda mu nzira imwe tudahuje inzozi, rimwe na rimwe bidusaba gusiga abantu bamwe na bamwe kugira ngo dukurikire inzozi zacu. Murabeho Just Family ndabashimira igihe twamaranye nanabifuriza amahirwe masa kandi Imana ibahe umugisha.”

Mu Kiganiro UMURYANGO twagiranye na Chris kuri ubu uri kubarizwa muri Leta zunzu ubumwe z’Abarabu yatubwiye ko aribyo koko yamaze gusezera kuri bagenzi be.

Iritsinda rikomeje guhura n’ibizazane byo gutandukana kwa hato na hato, ubu rikaba rimaze gucikamo ibice inshuro eshatu kuva ryabona izuba.Safari Kim Kizito ni we wabanje kurivamo nyuma na Croidja arivamo bongeramo. Ku nshuro ya Gatatu Just Family, ivuyemo umusore Chris ubu rikaba risigayemo abasore babairi bonyine aribo Bahati na Jimmy bagomba kuba aribo bakomeza ibikorwa bya muzika bafite izina rya Just Family.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa