skol
fortebet

Urban Boys bagize icyo bavuga ku ifoto bashyize hanze bari kumwe n’umujyanama wa Safi Madiba

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Urban Boys bavuze ko impapuro bagaragaye bafashe muriki cyumweru aribwo bazatangaza amasezerano bagiranye.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto agaragaza Bad Rama ubusanzwe ufasha Safi Madiba ,Marina ndetse na Queen Cha ari kumwe na Urban Boys bafite impapuro zigaragaza ko bashobora kuba hari amasezerano bagiranye .

Bad Rama mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko hari byinshi basinye ariko igihe cyo kubivuga kitaragera.

Ati “Amafoto yo ahari turi kumwe, hari n’ibyo twasinye ariko ntabwo ari ibyo kujya muri label. Nta gisubizo na kimwe ndi butange ku by’amasezerano yacu na Urban Boyz.”

“Icyo navuga ni uko nahuye na Urban Boyz tukagira ibyo dusinya. Hari imishinga myinshi twakorana kuko dukora akazi kamwe kajyanye na muzika.”

Humble Jizzo aganira yavuze ko ntacyo yatangaza ubu kuko igihe cyo kuvivugaho kizatangazwa

Agira ati “ Njyewe nta bushobozi mfite bwo kugira icyo mvuga, abantu bategereze ikizava mu itangazo Bad Rama azatanga muri iki Cyumweru tugiye gutangira.”

Abajijwe niba Urban Boyz ishobora kujya muri label Safi Madiba wabiyomoyeho arimo, yavuze ko nabyo byaganirwaho.

Humble Jizzo yavuze azaba ari amakuru ashyushye igihe cyose ibyo baganiriye na Bad Rama bizagira hanze.

Urban Boyz yahozemo Safi Madiba, mu mpera z’umwaka ushize afata umwanzuro wo kuyivamo ajya kuba umuhanzi ku giti cye hashize iminsi ahita yinjira muri The Mane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa