skol
fortebet

Urutonde ngarukakwezi FIFA rwasohotse ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’Amavubi’ yisanga itateremutseho na gato

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Urutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA rwasohotse ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yisanga ku mwanya w’131, ari naho yari asanzwe ari.

Sponsored Ad

U Rwanda rujr kuri uyu mwanya ku Isi mu gihe ruri ku mwanya wa 36 ku mugabane wa Africa n’amanota 1 089 ari na yo rwari rufite mu kwezi gushize.

Uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, Amavubi ari ku mwanya wa 131 muri Mutarama, mu gihe nta mukino n’umwe rwakinnye muri uku kwezi.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, Uganda ni yo iri mbere ku mwanya wa 77 ku Isi n’amanota 1 321, Kenya iri ku mwanya wa 107, Tanzania iri ku mwanya wa 134, irarushwa n’u Rwanda amanota atatu, u Burundi buri ku mwanya wa 149.

U Bubiligi, u Bufaransa na Brazil byagumye ku myanya itatu ya mbere, u Bwongereza buri ku mwanya wa Kane, Uruguay ku mwanya wa Gatanu, Portugal ku wa karindwi, Espagne ku wa munani, Argentine ku wa cyenda naho Colombia iri ku wa 10.

Ibihugu 10 bya mbere muri Africa ni: Senegal (ya 20 ku Isi), Tunisia (27), Nigeria (31), Algérie (35), Maroc (43), Ghana (46), Misiri (51) Cameroun (53), Mali (56) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (56).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa