skol
fortebet

Urutonde rw’abakobwa bavugako batewe inda na Davido akabihakana [ AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu rutonde rw’abakobwa bashinja Davido kubatera inda harimo Amanda , Sophia Momodu na Chioma Avril Roland.

Sponsored Ad

Urubuga rwa Street2view rwashyize hanze urutonde rw’abakobwa bavuzweho kuryamana na Davido akabatera inda gusa nyuma akaza kubyihakana avugako bamubeshyera. Kandi ko ataca inyuma umukunzi we nacyo yamuburanye.

Sophia Momodu

Sophie yavuzwe mu rukundo na davido mu mwaka wa 2014 , gusa nyuma y’ umwaka umwe bakaza gutandukana nyuma yuko Davido abwiwe ko yamuteye inda bakaza gushwana bikavamo intandaro yo gutandukana.

Amanda

Yabaye umukunzi wa Davido mu mwaka wa 2017 , aho uyu mukobwa ubusanzwe yaratuye muri Amerika , bivugwa ko uyu mukobwa yabyariye Davido umwana w’ umukobwa mu gihe hari n’amakuru avugako uyu muhanzi yitabiriye ibirori byo kwakira umwana mushya muri Leta Zunzu ubumwe z’Amerika .

Chioma Avril Roland

Yavuzwe mu rukundo ndetse ntiyasibaga gushyira hanze amafoto abagaragaza bari mu bihe by’ urukundo mu byumba bya hoteli , gusa amakuru aturuka hariya avugako uyu mukobwa yabyaranye na Davido.

Sira Kante

Wavuzweho na Davido mu rukundo ndetse akaza gushyirwa mu mashusho y’indirimbo yitwa Naughty yafatanyije na Dj Arafat ni umwe mu bakobwa bavuzwe mu rukundo na Davido nubwo hari amakuru atandukanye avugako bashwanye kubera ko yamuteye inda akayihakana umukobwa agahita afata icyemez cyo kuyikuramo.

Ibitekerezo

  • Abakobwa benshi bafata aba STARS nk’ibigirwamana.Usanga barwanira kuryamana nabo.Nyamara abantu bakabyita ngo "bari mu rukundo".Kubana n’umuntu mugamije kwishimisha muli sex,ntabwo ari urukondo.Murabona ko yamaze kubatera inda,akabata.Ibyo se nibyo "kuba mu rukundo?".Ikirenze ibyo,bibabaza imana yaduhaye sex ngo tuzayihe gusa uwo tuzabana binyuze mu mategeko.Abasambanyi bose,nubwo ari millions and millions,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana dutegereje (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha akanya agato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni ukugira ubwenge buke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa